Abagore bo mu Mujyi wa Kigali biyemeje guhangana n’ibibazo by’abana batewe inda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 Nzeri 2019 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Abagore bagize inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, biyemeje gukora urutonde rw’abana b’abakobwa batewe inda, mu rwego rwo kugira ngo babafashe.

Ibi babitangarije mu nama rusange y’inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2019.

Imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17,337, mu 2018 baba 19,832, na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15,696.

Naho imibare y’uburyo ibirego byo gusambanya abana byatanzwe igaragaza ko mu 2016/17, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego 2091, mu 2017/18 biba 3060 naho mu 2018/19 yakira ibirego 3512.

Mu bantu bakurikiranyweho ibi byaha, mu 2018/2019 ni 3417, mu 2017/18 bari 3001 naho mu 2016/2017 ni abantu 2092.

Muri iyi nama rusange, abagore bagaragaje ko ikibazo cy’inda ziterwa abana kimaze gufata indi ntera, biyemeza gutangira gukora urutonde rw’abatewe inda muri buri murenge wo Mujyi wa Kaigali kugira ngo babakorere ubuvugizi.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Mujyi wa Kigali, Muhoza Aurore, avuga ko bahisemo kubarura abana b’abakobwa batewe inda kugira ngo bamenye umubare nyawo mu rwego rwo kugira ngo babafashe.

Yagize ati “Turateganya kubitangira muri iki gihembwe dutangiye cya kabiri, kugira ngo tubashe kumenya ngo muri buri murenge dufite abana batwaye inda bangahe, kuko kugira ngo ugire icyo ubikoraho ugomba kumenya n’umubare ufite kuko hari n’abana ababyeyi babo batakiriho, bamaze gutwara inda, nabo dushaka kubamenya kugira ngo tubakorere ubuvugizi.”

Yongeyeho ko nta mubyeyi ukwiye gutererana umwana watewe inda kuko iyo yayitewe ubuzima bwe buba butarangiye

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine, yasabye abagore kwita ku burere bw’abana babo kuko bimaze kugaragara ko hari ababyeyi bamaze kudohoka kuri izo nshingano.

Ati “Tubakeneyeho kwita ku burere bw’abana. Ababyeyi badohotse ku nshingano zabo aho usanga abana bahura n’ibibazo bitandukanye birimo ku bajyana muri za lodges n’ahandi nk’aho bagasambanywa, bakanyweshwa ibibyobwange n’ibindi bisindisha, abana bakoreshwa mu ngo imirimo ivunanye kandi akenshi abagore nibo bazana abo bana kubakoresha iyo mirimo n’ibindi byose bibangamiye iterambere ry’umwana.”

Yongeyeho ko bifuza ko buri mugore wese yumva uburemere bwabyo kugira ngo babyamagane bicike burundu.

Abayobozi b'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Mujyi wa Kigali biyemeje gushakira umuti iki kibazo
Abagore biyemeje gushakira umuti ibibazo byugarije abana batewe inda
Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ubukungu n'imibereho myiza,Umutoni Gatsinzi Nadine, yasabye ababyeyi kutadohoka ku nshingano zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza