Abagore batanu bashimiwe uruhare rwabo mu micungire myiza y’umutungo kamere w’amazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Werurwe 2018 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Abagore batanu batuye mu Karere ka Muhanga bagaragaje imikoreshereze myiza y’umutungo kamere w’amazi mu mirimo yabo ya buri munsi, babiherewe ibihembo mu birori byahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore byabereye mu Murenge wa Shyogwe.

Ibihembo byatanzwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Amashyamba, Water for Growth Rwanda n’Akarere ka Muhanga.

Ibihembo byatanzwe bigizwe n’amagare, ingorofani, imashini yuhira imyaka n’ibiyigize byose, ibikoresho byo gukora amazi n’ikigega cy’amazi cyahawe umugore witwa Yankurije Drocelle azajya yifashisha mu gufata amazi y’imvura.

Ubusanzwe mu Rwanda kunoza imikoreshereze myiza y’umutungo kamere w’amazi ntibiragera ku rugero rushimishije; impuguke mu micungire y’amazi zikaba zigaragaza ko hakenewe imbaraga z’inzego zitandukanye zishobora guhurizwa hamwe mu buryo bw’imicungire ikomatanyije y’amazi buzwi mu mpine nka IWRM (Integrated Water Resources Management) bwagaragaye nk’ubushobora gufasha u Rwanda kubona igisubizo kirambye ku micungire y’amazi no kwihaza kuri uwo mutungo.

Aha kandi impuguke mu micungire y’amazi n’uburinganire, zigaragaza ko kugira ngo igihugu runaka kigere ku ntambwe ishimishije mu micungire y’amazi ari ngombwa ko habaho n’uburinganire ku mikoreshereze n’imicungire yayo, ubusanzwe akaba ari kimwe mu bigomba kugaragara mu micungire ikomatanyije y’amazi.

Iyakaramye Arlette ufite ubumenyi ku micungire y’amazi n’uburinganire avuga ko ibi ahanini babishingira ko abagore aribo bakunze guhura n’ingaruka nyinshi ugereranyije n’abagabo igihe amazi yabuze cyangwa yabaye make; bikaba byaragaye kandi ko bamenya kuyacunga neza akoreshwa mu ngo birinda kuyasesagura.

Avuga ko abagore bahembwe bakorewe ubugenzuzi hasurwa ibikorwa byabo aho biherereye bigaragara byimakaza uburyo bwavuzwe haruguru buzwi nka IWRM.

Ibikorwa byabo ahanini birimo gufata amazi y’imvura, kuhira imyaka bakoresheje uburyo bwo gufata amazi atemba mu gihe cy’imvura babanje kuyakusanyiriza hamwe, gutunganya amazi yakoreshejwe akongera kwifashishwa mu bindi bikorwa nko kuhira akarima k’igikoni ndetse n’imikoreshereze n’imicungire myiza y’amazi asukuye harimo no kuyasaranganya mu buryo bunoze.

Umwe mu bagore uhagarariye itsinda ry’abagore bibumbiye muri Koperative Twigire Bahinzi (K.T.B) yo mu Murenge wa Nyarusange yahawe imashini yuhira imyaka yasobanuye ko amazi y’imvura bayakusanyiriza mu idamu (Dam) yacukuwe mu murima ikabika amazi mu gihe cy’imvura ariko kuyakuramo bikaba byababeraga imbogamizi bitewe ahanini n’ikigero cy’imyaka bagezemo.

Yagize ati “Twajyaga tuvomesha umutwe dukura amazi mu idamu bikaturushya. Nawe urabona ko turi abakecuru, kubona umukecuru avunika yikoreye amazi rwose byari bidukomereye. Turashimira abaterankunga kuba badutekerejeho rwose Imana ibahe umugisha.”

Umukozi wa Water for Growth, Mukasine Béatrice, yasobanuye ko ibihembo nk’ibi biri muri gahunda yo kuzirikana no gushyigikira iterambere ry’umugore bikaba kandi n’uburyo bwiza bwo gushishikariza abandi bagore kugira uruhare mu micungire y’amazi n’umutungo kamere muri rusange.

Yagize ati ”Ibi bihembo biratanga ubutumwa ku bagore bose muri rusange. Tumaze gusura aba bagore twasanze mu by’ukuri ibikorwa byabo byimakaza imicungire myiza y’amazi, twashimye cyane kubona umugore wo mu cyaro agerageza kwishakira uburyo bwo gutunganya amazi yakoreshejwe akongera kuyifashisha yuhira.

Birakwiye ko Abanyarwanda muri rusange batangira gutekereza uko bacunga neza amazi dufite, bafata amazi y’imvura ndetse bakabungabunga neza imigezi baturiye. Ni ngombwa kandi ko n’amazi dufite mu ngo akoreshwa neza twirinda kuyasesagura.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortune, yasabye abahembwe kubyaza umusaruro ibikoresho bahawe ndetse n’ubumenyi bafite bakazabugeza no mu baturanyi babo.

Yagize ati ”Mu by’ukuri mwatoranyijwe mu bandi kubera ibikorwa byanyu byiza. Ubu turabashimiye ariko tunabashishikariza kutihererana ubwo bumenyi ko mugomba no ku bugeza muri bagenzi banyu. Mugende mukore noneho neza hanyuma musarure munasagurire amasoko.”

Yongeyeho ati “Ariko mbere yo kujyana ku isoko, mubanze mwihaze, muhe n’abana banyu babeho neza. Ntabwo dushaka kubona mwarwaje bwaki kandi musobanutse.”

Mu butumwa bwatanzwe ku Munsi w’Umugore bwanagarutse ku kurwanya imirire mibi na bwaki nk’uko byagiye bigarukwaho n’abayobozi batandukanye ndetse no gushishikariza abagore kwitabira imirimo inyuranye bakirinda ababaca intege ngo imirimo runaka ntiyabagenewe.

Minisitiri ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, mu ijambo rye yagize ati “Mwabonye ko mu bagore twahembye harimo abakora iby’amazi n’amashanyarazi. Kera twari tuzi ko gukora amazi cyangwa amashanyarazi ari iby’abagabo gusa ariko twabibonye ko umugore ashoboye ari mu myuga yose. Mureke rero kumva ababaca intege ngo reka uyu mwuga si uwawe. Mureke tujye mu mirimo yose.”

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortune, ahemba umwe mu bagore bagaragaje uruhare mu micungire myiza y’umutungo kamere w’amazi
Basobanuriwe uko imashini yuhira imyaka ikoreshwa
Umukozi wa Water for Growth, Mukasine Béatrice, yasobanuye ko ibihembo byatanzwe biri muri gahunda yo kuzirikana no gushyigikira iterambere ry’umugore
Yishimiye imashini yahawe Koperative Twigire Bahinzi yo mu Murenge wa Nyarusange
Bahawe igare n'ingorofani bizabafasha mu bikorwa byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza