Abagore barenga 6000 bandujwe SIDA muri Jenoside

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Gicurasi 2018 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko nubwo hari benshi b’igitsina gore mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuruta igitsina gabo, bakorewe ihohoterwa abarenga 6000 banduzwa SIDA, abandi basigirwa ubumuga ku myanya ndangabitsina n’Interahamwe.

Ubwo ku Cyumweru, tariki ya 13 Gicurasi 2018, hibukwaga abagore n’abana bazize jenoside, mu gikorwa cyabereye ku Musozi wa Kayumba, Umurenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, CNLG yagarutse ku ihohoterwa rikomeye ryabakorewe.

Dr Bizimana yavuze ko Ikigo cy’Ibarurishamibare cyakoze ibarura muri 2007, rigaragaza ko abarokotse Jenoside ari 309,368 ariko 58 % byabo ni igitsina gore.

Nubwo abarokotse benshi ari igitsina gore, Dr Bizimana yagaragaje ko atari impuhwe bagiriwe, ahubwo byatewe n’uko hari abo Interahamwe zababariraga kubera ko zabanje kubasambanya ku gahato. Muri uko guhohoterwa, basigiwe ibikomere bidakira.

Yagize ati “Byagize ingaruka cyane kuko abagore 6321 bandujwe SIDA, ubu kandi harabarurwa abapfakazi bagera ku 10,3 % [ by’abarokotse] n’impfubyi zigera kuri 21% ndetse na 7% by’abamugaye.”

Yakomeje avuga ko mu barokotse hari abasigiwe ubumuga ku myanya ndangagitsina, bikaba ngombwa ko mu kubavura abaganga bagira ibice bakata.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nyamata, Dukuzumuremyi Eugene, yavuze ko ku musozi wa Kayumba bibukiyeho, wabereyeho ubwicanyi ndengakamere kuko mu batutsi ibihumbi icyenda bari bahatuye, hasigaye abateranga 70.

Uwo muhango wo kwibuka wabimburiwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ahari urufunzo rugabanya Umurenge wa Mwogo n’uwa Nyamata.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène
Perezida w'Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa na Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Nyirasafari Esperance bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abagore n’abana bazize jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza