00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagize GAERG basabwe kubyaza umusaruro amahirwe yo kugira ubuyobozi bwumva Abanyarwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda akaba n’umwe mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Mugesera Antoine, yabwiye abibumbiye mu Muryango w’Abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(GAERG) ko badakwiye gupfusha ubusa amahirwe bafite yo kuba bumvwa n’ubuyobozi.

Yabigarutseho mu kiganiro cyakozwe na GAERG kuri uyu wa 11 Nyakanga 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Igisobanuro cyo kwibohora kuri twe n’uruhare tugira ku gaciro k’igihugu cyacu.” Cyari cyateguwe mu kuzirikana Kwibohora ku nshuro ya 27.

Mugesera yabwiye abagize GAERG ko kuba bafite ubuyobozi bubumva kandi bukabafasha ari amahirwe bagombye kubyaza umusaruro.

Ati “Ni mwe mfura zize dufite, ni mwe mfura z’Abarokotse Jenoside dufite bize b’abayobozi bakuru bari mu nzego zose. Mugira n’amahirwe mufite abantu babakuriye babafasha, babemera. […] ariya mahirwe mwagize ntimwagombye kuyapfusha ubusa. Ni ukuyabyaza umusaruro haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.”

Yabagaragarije ko bakwiye kumva neza gahunda ihari yo kubigisha nabo bakihangira imirimo bijyanye n’ubumenyi bakuye mu mashuri,aho gutegereza ngo Leta izabaha akazi.

Mu gihe haba hari abihuje bafite imishinga runaka yabateza imbere bakabura igishoro, Mugesera yavuze ko GAERG n’indi miryango bahuriramo yagombye kubakorera ubuvugizi bagafashwa kukibona.

Yabasabye kwegera bagenzi babo batana bakabafasha babagira inama yo kuzibukira bakajya mu murongo ukwiye, kuko bamwe muri bo “baba bashutswe n’abandi babifitemo inyungu zabo, bo bakabijyamo batajijukiwe”.

Mukayiranga Speciose (Mama AERG) wari mu bitabiriye icyo kiganiro, yasobanuye ko ibyinshi mu byifuzo Abanyarwanda bari bafite birimo umutekano n’ukwishyira ukizana kwa buri wese byagezweho.

Yakomeje ati “Abantu batana babiterwa no kugira imyumvire idahinduka. Ni abantu bikunda, ni abantu bagwingiye mu ntekerezo no mu ntumbero. Ubundi kugira ngo igihugu cyacu kigere aho kigeze, haba kwigomwa ndetse ibintu bigakorwa mu bihe bitandukanye. Buri kintu kigira umwanya wacyo,kwihangana bikaba ubupfura.”

Yasabye abagize GAERG kureba kure bagashishoza kandi bakumva inama bagirwa, birinda kugendana n’abari mu murongo udakwiye.

-  U Rwanda rwimakaje imiyoborere itavangura abaturage

Mukayiranga yavuze ko kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifuzaga kubaho batekanye kuko umuntu yabyaraga atazi ko azarera bigakunda, akiteza imbere mu by’ubukungu.

Ati “Kugira ngo iki gihugu kigere aho kigeze habaye kwigomwa, bisaba imyitwarire myiza, gukora cyane kandi ibikwiye, bisaba imbaraga z’umutima; hari abazibura bagakora ibyo bakeka ko byoroshye bagatana; haba harimo kutumva, no kutazirikana. Urumuri rw’Inkotanyi rumurika amasaha 24/24, kandi rwakira benshi, abatekereza ko baruzimya baribeshya. Dukomeze tusigasire rukomeze rumurikire Abanyarwanda n’isi yose.’’

Mazimpaka Olivier yagarutse ku kuba kera barigaga bakagira amanota meza ntibemererwe gukomeza.

Yagize ati “Ubu muri iki gihe hatitawe ku bwoko cyangwa ku karere, mu burezi umwana wese ariga. Nta cyiza cy’ubusa kibaho kandi umusaruro wose ugira ikiguzi. Umutekano dufite ubu ni umusaruro w’ibiriho ni ukubera hari abavunitse, barara amajoro, banyagirwa, bicwa n’izuba. Rubyiruko rero, iki ni igihe cyo kubyaza umusaruro amahirwe dufite. Twigire kandi ku Nkotanyi, dukwiye gutekereza ngo ni iki nakora kugira ngo mu myaka iri imbere nzabe naratanze umusanzu wanjye nk’Inkotanyi tuvuga uyu munsi.’’

-  Basabwe gusigasira ibyagezweho no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda

Umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine, yavuze ko kurokoka ari igihango kidakwiye gutatirwa.

Yakomeje ati “Kurokoka ni igihango kandi ni inshingano kubera ko ababyeyi, abavandimwe, n’inshuti hari ikimenyetso batweretse gisa naho ari ijambo rya nyuma bavuga ngo komeza ubeho. Iyo rero ni inshingano ikomeye cyane twasigiwe n’abacu. Ijambo rya mbere Inkotanyi zatubwiye ni uko zagize ziti ‘humura ntugipfuye’.”

“Zaduhaye rero kuvuga ngo tubeho, zaduhaye inshingano zo kubaho, kandi zatweretse ko bishoboka ariko muri uko kuduha izo nshingano ntizicaye, zakomeje kubaka igihugu. Kwibohora ni urugendo ariko rukomeza. Njye na we twiyumvemo muri iki gikorwa gikomeza.’’

Mujaribu Janvier uri mu banyamuryango ba GAERG yasobanuye ko kwibohora nyako gukwiye kujyana no kudatatira igihango.

Ati “Byababaza bibaye ku bantu bapfushije, baburaye, bigeze kubura aho bavuka, bahinduye amazina kugira ngo babashe kuba aho bari, kwibohora ni ukwihesha agaciro, ni ukubaka u Rwanda ruzira Jenoside n’irindi vangura. Kwibohora ni ukumenya icyo uri cyo, icyo ufite n’icyo udafite. Icyo udafite ni cyo gituma uharanira kwibohora.’’

Perezida wa GAERG, Gatari Egide, yashimye ingabo n’abandi bakada baguye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Yakomeje ati “Turashimira ku isonga Perezida Paul Kagame n’abo bafatanyije bose mu rugamba rwo kwibohora no kubaka u Rwanda rushya. Dukomeze duhobere ubuzima, indangagaciro yo kwirenga no kwishakamo ibisubizo dukomora ku Nkotanyi twizihiza uyu munsi ikomeze iturange muri byose.’’

Mu bandi bitabiriye ibi biganiro, harimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine. Yavuze ko igihugu cyari cyasenyutse ariko hakeneye gukorwa amahitamo yo kwimakaza imiyoborere myiza, kwishakamo ibisubizo, kubaka ubutabera no kunga Abanyarwanda.

Mugesera Antoine yasabye abagize GAERG kudapfusha ubusa amahirwe bafite yo kugira abantu babumva bukanabafasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .