Abageze mu zabukuru bahangayikishijwe no kutagira abaganga bihariye babitaho

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 18 Gicurasi 2018 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Nubwo Guverinoma y’u Rwanda igenda ishyiraho gahunda zitandukanye zifasha abageze mu zabukuru kugira amasaziro meza, bamwe muri bo bavuga ko bacyugarijwe n’ibibazo byinshi birimo no kuba mu gihugu nta baganga bafite ubuhanga bwihariye mu kubagezaho serivisi z’ubuzima.

Iki kibazo bakigaragaje kuri uyu wa Kane, mu nama nyunguranabitekerezo ku mibereho y’abageze mu zabukuru mu Rwanda, yateguwe n’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, REAF.

Mu bibazo abageze mu zabukuru ndetse n’indi miryango itandukanye irimo n’ibafite mu nshingano yitabiriye iyi nama yagaragaje, harimo kuba benshi babaho mu bwigunge, gufatwa nk’abadafite icyo bashoboye, guhutazwa, ndetse no kuba mu Rwanda nta baganga bigeze biga by’umwihariko ubuvuzi bw’abakuze (geriatric medicine).

Umuyobozi w’Umuryango Nsindagiza, Mushimiyimana Beatrice, yavuze ko mu bushakashatsi bakoze bagiye baganira n’abageze mu zabukuru batandukanye, umwe muri bo ababwira uburyo yigeze kujya kwivuza afite ikibazo mu myanya y’ubuhumekero, akimara kuvuga imyaka ye umuforomokazi akamubwira ko nta burwayi bukomeye afite ahubwo ari uko akuze.

Ibi kandi yabihurijeho n’Umuyobozi wa REAF, Dr Iyamuremye Augustin, wavuze ko nk’uko habaho abaganga bihariye bavura abana n’abagore, ari nako byagakwiye kugenda ku bageze mu zabukuru.

Ati “Mu buganga haba umwihariko w’abantu biga ibintu runaka. Abantu bageze mu zabukuru nabo hari indwara zijyana cyangwa zikagaragara bageze mu zabukuru, abaganga bagomba kwiga ku buryo babigiramo ubumenyi, ahandi ho biraba. Si ukuvuga ngo ni ivuriro, bazubaka inzu abasaza n’abakecuru bazajya bivurizamo oya, nk’uko ujya kwivuza ukajya ku muganga rusange, undi akajya kwa muganga w’amaso n’abandi.”

Dr Rwamasirabo Emile watanze ikiganiro ku ndwara zikunze kwibasira abageze mu zabukuru yavuze ko ari ngombwa ko habaho abaganga b’umwihariko bafite ubumenyi mu kubitaho, ibi bitekerezo bikazashyirwa mu myanzuro izashyikirizwa guverinoma ku buryo amasomo nk’aya yatangira kwigishwa mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, igaragaza ko uretse ibikorwa byihariye bitandukanye bigamije gufasha abageze mu zabukuru birimo amafaranga y’ingoboka bahabwa buri kwezi, ndetse na gahunda zirimo VUP na Girinka zikaba zitabasiga inyuma, kuri ubu hari kwigwa uko hashyirwaho politiki yihariye yo kubitaho no gukemura ibibazo bitandukanye bahura nabyo buri munsi.

Ibarura riheruka gukorwa mu 2012 ryagaragaje ko mu Rwanda habarurwa abafite hejuru y’imyaka 60 bagera kuri 511 738, uko abaturage bagiye biyongera uyu mubare nawo ukaba waragiye uzamuka.

Abagize Umuryango Nsindagiza bavuga ko abageze mu zabukuru bafite ibibazo birimo kutabona abo baganira no kuba abaganga benshi batazi uburyo bakwiye kubakira
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Minaloc,Thacien Yankurije, yasobanuye gahunda zitandukanye leta igenda ishyiraho mu rwego rwo guha abageze mu zabukuru amasaziro meza
Mugesera Antoine nawe ni umwe mu bitabiriye iyi nama ku mibereho y'abageze mu zabukuru
Rucagu Boniface ni umwe mu bitabiriye ndetse anayobora kimwe mu biganiro byatangiwe muri iyi nama
Umuyobozi wa REAF, Dr Iyamuremye Augustin, yavuze ko bikwiye ko u Rwanda rugira abahanga mu buvuzi bwihariye bw'abageze mu zabukuru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza