Abagera ku 3000 bitabiriye Inama ya Youth Connekt

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Ukwakira 2018 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Inama ihuza urubyiruko rw’inkorokoro mu ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, YouthConnekt Africa Summit 2018, yitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko bagera ku 3000.

Iyi nama y’iminsi itatu iteraniye muri Kigali Convention Centre kuva kuri uyu wa 8 Ukwakira, izasozwa ku wa 10 Ukwakira 2018. Yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

YouthConnekt Africa yateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Porogaramu y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Iterambere (UNDP) n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku Bucuruzi n’Iterambere, UNCTAD.

YouthConnekt Africa ni ku nshuro ya kabiri ibereye mu Rwanda nyuma y’iya 2017.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bigenimana Emmanuel, yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye kuba mu Rwanda twongeye kwakira ihuriro ry’urubyiruko rwa Afurika. Kuva mu 2012 YouthConnekt yagize umusaruro mu buzima bw’abatuye u Rwanda bituma n’ibindi bihugu ku mugabane bireberaho.”

Inama ifite insanganyamatsiko ivuga ku “Urubyiruko nk’inkingi y’impinduka za Afurika.” Iratangizwa ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard.

Intego za YouthConnekt Africa zirimo guhanga imirimo y’urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, kuzamura urwego rw’urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy’uburinganire.

Ibihugu bitandatu bimaze gutangiza YouthConnekt birimo Repubulika ya Congo, Zambia, Uganda, Rwanda, Liberia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abagera ku 3000 bitabiriye inama ya YouthConnekt Africa 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza