Abagabo batanu bashinjwa gucura umugambi wa Jenoside bashobora kuburanishirizwa mu Bwongereza

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Mata 2018 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Scotland Yard, icyicaro cya Polisi ya Londres, cyatangaje ko ishami rya polisi rikurikirana ibyaha by’intambara ryatangiye iperereza ry’ibanze ku banyarwanda batanu bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nyuma y’ubusabe bwatanzwe n’u Rwanda ko baburanishirizwa mu Bwongereza.

Ubu busabe bwabayeho nyuma y’uko kohereza abagabo batanu, Dr Vincent Bajinya, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Celestin Mutabaruka, ngo baburanire mu Rwanda byanzwe n’Urukiko Rukuru, rwitwaje ko bashobora kudahabwa ubutabera bageze mu Rwanda, mu rubanza rwaciwe mu 2015.

Nk’uko kinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza cyabyanditse, abo bagabo bafatwa nk’abagize uruhare mu gucura umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barimo umupasiteri mu mujyi wa Kent n’umuganga i Londres.

Mu kiganiro icyo kinyamakuru cyagiranye na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko u Bwongereza buri kwitwara nk’aho ari ahantu abanyabyaha bakwiye kwihisha, ariko ko niba kubohereza mu Rwanda byarananiranye, baburanishirizwa mu Bwongereza.

Yagize ati “Bamwe mu bashinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu, ubwicanyi, bari ku butaka bwanyu. Nyamara hari abagiye boherezwa mu Rwanda barimo abavuye muri Suède, u Budage, u Buholandi, u Bubiligi, Norvège, Denmark, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. None ni gute u Bwongereza bwonyine aribwo bwatekereza ko tutazatanga ubutabera?”

“Aba ni abacuze umugambi wa Jenoside ariko babonye ubwenegihugu bw’u Bwongereza, ndetse bari no kubona inyungu ziva mu misoro itangwa n’abaturage banyu.”

Dr Vincent Bajinya w’imyaka 56 wari wariyise Vincent Brown asanzwe ari umuganga i Londres akaba n’umwe mu bari bagize akazu ku buyobozi bwa Habyarimana. Ashinjwa ko nk’umwe mu bari mu ishyaka MRND, yitabiriye inama zacurirwagamo imigambi yo kurimbura abatutsi, nyuma aza no kuba umwe mu bayoboye Interahamwe zishe abatutsi.

Abandi batatu bivugwa ko babaye ba burugumesitiri, Celestin Ugirashebuja w’imyaka 64, Charles Munyaneza w’imyaka 60 na Emmanuel Nteziryayo w’imyaka 55, bashinjwa ko bateguye ndetse bakayobora ibikorwa byo kwica abatutsi aho bayoboraga.

Naho Celestin Mutabaruka w’imyaka 60 w’umupasiteri mu itorero rya Community Church mu Mujyi wa Khent mu Bwongereza, nawe akaba ashinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza