00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagabo 3500 bamaze kwifungisha burundu

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko kugeza ubu abagabo bamaze kuboneza urubyaro mu Rwanda bifungisha burundu ari 3.500 barengaho gato, bangana na 0,1%. Ni umubare ukiri hasi cyane ugereranyije n’ubwitabire bw’abagore bugeze kuri 64%.

Abenshi baracyafite imyumvire y’uko gahunda yo kuboneza urubyaro ireba abagore, ibintu bituma abagabo batayitabira, cyane cyane uburyo bwo kwifungisha burundu.

Bamwe mu baganiye na IGIHE bavuze ko impamvu batitabira gukoresha ubu buryo ari uko bagira impungenge ku buzima bwabo.

Bimenyimana Emmanuel yagize ati “Sinakwifungisha burundu! Ubu se waba ufite umwana umwe warangiza ukajya kwifungisha? Imana yigeze se ivuga ibyo? Uzi ko kwifungisha burundu nta rubuto rwera [ubushobozi bwo kubyara] uba ugifite?”.

Si abagabo gusa batabishyigikira kuko n’abagore bamwe ntibabyumva neza.
Umurerwa (amazina twayahinduye) yavuze ko atakwemerera umugabo we kwifungisha burundu kereka nibura bafitanye abana batatu.

Ati “Ubu se umwemereye ko ajya kwifungisha mufite abana babiri, ko ibyago bitera bidateguje, bapfuye mwabigira mute? Keretse dufite nk’abana batatu, uretse ko ubundi atari ngombwa kwifungisha. Mwakoresha ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro.”

Igihozo Patrick we yabisanishije n’ingo z’ubu zitakiramba, yemeza ko hashobora kubaho kwicuza nyuma.

Yagize ati “Ingo z’ubu ntibyoroshye, umugore umuzanye mukananiranwa bikaba ngombwa ko mutandukana, urumva utazabaho wicuza impamvu wifungishije burundu?”

Ibyo ariko ntibabihurizaho n’umubyeyi w’abana babiri utifuje gutangazwa amazina wavuze ko kwifungisha ari uburyo bwiza bwo kwirinda.

Yagize ati “Bombi babyemeranyije ni uburyo bwiza cyane! Njye n’umugabo wanjye ansabye ko yifungisha burundu nabyemera. kubyara abo utabasha kurera si byiza! Ubyaye abana bakandagara ku musozi, ntubashe kubarihira amashuri nta gaciro uba wihaye nk’umubyeyi.”

Umuyobozi Ushinzwe Gahunda yo Kuboneza Urubyaro muri RBC, Serucaca Joël, yavuze ko uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo bwizewe kandi bufasha kubyara abo ashoboye kurera.

Ati “Ubu buryo bwo kuboneza urubyaro bwa burundu ku bagabo burizewe. Urugo rwumva ko abana babyaye bahagije bakiyemeza ko baboneza urubyaro muri ubu buryo, baraza tukabafasha.”

Yavuze ko uretse kuba aba atakibasha kubyara, umugabo akomeza gutera akabariro nk’ibisanzwe.

Abagabo basabwe kumva uruhare rwabo mu kurera aho kubiharira abagore, bikajyana no kubyara bijyanye n’amikoro y’umuryango.

Abagabo baboneza urubyaro bavuye ku 3.097 mu 2017, bagera ku 3.511 bangana na 0,1% mu 2021.

Hagaragazwa ko abari hagati y’imyaka 35 na 50 ari bo bitabira iyo gahunda cyane.

Iyo serivisi itangirwa mu bitaro byose, naho mu bigo nderabuzima ihatangirwa iyo hari abahurijwe hamwe.

Kwifungisha burundu ni uburyo budakoreshwa n'abantu benshi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .