Abafungiwe ibyaha bya Jenoside basabye kujya bemererwa gufungurwa by’agateganyo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Kanama 2019 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Abagororwa bafungiwe muri Gereza y’Abagore ya Ngoma, basabye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, ko abafungiwe ibyaha bya Jenoside bakwemererwa na bo kujya barekurwa by’agateganyo, nk’uko bikorwa ku bahamijwe ibindi byaha.

Minisitiri Busingye kuri uyu wa Gatatu nibwo yasuye Gereza y’Abagore ya Ngoma, agezwaho bimwe mu bibazo bafite.

Mu ngingo nyinshi umugororwa wavuze ahagarariye abandi yagarutseho, harimo ko “Abagororwa bahamwe n’icyaha cya Jenoside bakanagihanirwa, barasaba ko na bo bajya bahabwa ifungurwa ry’agateganyo mu gihe baba bujuje ibyagenwa nk’ibyangombwa bisabwa.”

Ni ikintu kidategangwa mu mategeko y’u Rwanda, kuko icyaha cya Jenoside kiri ku rutonde rw’ibyaha bidatangirwa kurekurwa by’agateganyo birimo ubwicanyi umuntu akoze abigambiriye, ubujura bukoresheje intwaro, gufata ku ngufu byateje indwara idakira n’ubucuruzi bukomeye bw’ibiyobyabwenge.

Minisitiri Busingye yabwiye IGIHE ko "Icyaha cya Jenoside kidatangirwa ifungurwa ry’agateganyo, kandi ko kurekurwa muri ubwo buryo atari imbabazi zitangwa gusa, ni amahirwe atangwa hanitawe ku isomo bizatanga ku bashaka kwishora mu cyaha nk’icyo cyangwa abo cyagizeho ingaruka, ngo hato “bidatanga ubutumwa butari bwo.”

Ati “Icya nyuma, gufungurwa by’agateganyo ntabwo ari uburenganzira, ni amahirwe itegeko rishyiraho, nta wabiregera ngo kuki mwabimwimye, icyo ufiteho uburenganzira ni ugufungurwa urangije igihano bagukatiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango urengera Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), Naphtal Ahishakiye, we yavuze ko na mbere y’uko ubu busabe butangwa bwagiye butangwaho ibitekerezo.

Ati "Abantu bakwiye kumva uburemere bw’icyaha cya Jenoside ntibibe mu magambo gusa, abantu bakagerageza no kubyumva mu buryo bw’ibihano. Umuntu wahamwe n’icyaha cya Jenoside ntabwo akwiye ririya fungurwa ry’agateganyo, akwiye kurangiriza igihano cye muri gereza uko byateganyijwe n’amategeko."

Ahishakiye yavuze ko ahubwo abafungiwe ibyaha bya Jenoside bakwiye kurushaho gufashwa, kugira ngo umunsi bagarutse mu muryango mugari bazabe barahindutse, ariko bakarangiza igifungo bakatiwe.

Ati "Ubundi bufasha bundi, na byo turabisaba, ni ukuba yategurwa nk’umuntu tuzi wakoze icyaha kiremereye, umuntu wahemukiye umuryango nyarwanda kuri ruriya rwego, agategurwa kuko twebwe icyo twemera ni uko amategeko yubahirizwa, igihe igihano cye kirangiye akwiye kugaruka mu muryango Nyarwanda.”

“Akwiye kugaruka rero yaragiye ategurwa gahoro gahoro, muri gereza abantu bakagerageza kureba ko yava ibuzimu akagaruka ibuntu, abantu bakagenda bareba ko atera intambwe, ariko ntabwo icyaha cya Jenoside abantu bagikiniraho, yafunzwe, yarekuwe by’agateganyo, ntabwo bikwiriye, bakwiye kurangiriza igihano muri gereza.”

Ubundi busabe abagororwa bagejeje kuri Minisitiri Busingye harimo impungenge zo kuba abagororwa basurwa ari bake cyane ku buryo batabasha kumenya amakuru y’imiryango yabo, cyangwa kuganira nayo ngo bafate ingamba z’ejo hazaza, bagasaba kwegerezwa imiryango yabo.

Ikindi ni uko abana barengeje imyaka itatu bagakurwa muri gereza babanagamo n’ababyeyi babo, batagaruka kubasura cyane cyane ababa barahawe abantu babarera, bazwi nka ba ‘malayika murinzi.’

Harimo kandi kuba abagororwa nta burenganzira bahawe ku mitungo, ku buryo yibarujweho n’imiryango yabo, bakagira impungenge y’aho bazataha umunsi barekuwe, kubera ko abayiyandikishjeho batangiye kuyigurisha.

Bakomeje bati “Kuba dufungwa abagabo ndetse n’imiryango yacu bagahita bigabiza imitungo harimo no kuyigurisha, kuyizanamo inshoreke, kutita ku bana, tukaba dusaba ubuvugizi kugira ngo imitungo y’umuryango ntikavogerwe kubera ko umwe adahari.”

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, riteganya ko umugororwa yemererwa gufungurwa by’agateganyo igihe yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi; arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu bemewe na Leta.

Harimo kandi igihe yakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu cyayo; iyo yakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu byayo. Iyo yakatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko ntashobora gufungurwa by’agateganyo atarangije 20 y’igifungo.

Minisitiri Busingye aganira n'umwe mu bagororwa bafungiwe muri Gereza ya Ngoma
Abagororwa bagejeje ibyifuzo bitandukanye kuri Minisitiri Busingye
Abagororwa bagaragaje ubukorikori bwabo burimo kuboha ibyibo
Minisitiri Busingye yari kumwe na Komiseri Mukuru wa RCS, George Rwigamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza