Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije ntiboroherwa na bisi zitwara abagenzi i Kigali

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 26 Nyakanga 2019 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bavuga ko bagorwa cyane no kugendera muri bisi zitwara abagenzi kubera imiterere yazo ndetse bifuza ko hajya hatumizwa imodoka nabo babasha kugenderamo neza.

Mu kiganiro bamwe mu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bagiranye na IGIHE, bemeza ko nubwo hari imodoka ziherutse kuza z’abafite ubumuga mri rusange, bo bagorwa cyane no kuzigenderamo.

Bisi zitwara abagenzi kuba kuzinjiramo bisaba umuntu kurira ndetse n’intebe zazo zikaba ari ndende ni bimwe mu byo bashingiraho bavuga ko zibagora kuzigenderamo.

Bavuga ko iyo bizicayemo amaguru yabo atagera hasi ku buryo iyo imodoka ikase hari abo biviramo kugwa ku buryo hagiye hatumizwa imodoka zifite n’imyanya migufi byabafasha.

Tuyishimire Honorine ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije yagize ati “Mu by’ukuri ndababwira nk’ufite ikibazo cy’ubumuga bw’ubufufi bukabije, urumva kugira ngo uzurire ziriya bisi ugeremo imbere biba bigoye kuko mwabonye ko ziba zifite utuntu tumeze nk’inzego ni harehare.”

Yakomeje avuga ko kuba hari igihe binjira mu modoka bagasanga imyanya yo kwicaramo yuzuye bakabasaba kugenda bahagaze hari abo biviramo kugwa hasi

Ati “ Ureke n’ibyo no kugeramo imbere urabona ko hari ubwo ugeramo ugasanga bisi yuzuye bikaba ngombwa ko uhagarara, guhagarara rero ku muntu wa metero imwe kumubwira ngo nahagarare afate hejuru, nabyo ni ikibazo kuko hari ubwo imodoka ikata atigeze abona aho yicara akaba araguye.”

Byiringiro Innocent we yagize ati “Hari byinshi ziriya bisi zidafite tuba dukeneye kuko nk’urugero iyo usanze abantu buzuye ukagenda uhagaze hari ubwo ugwa kubera ko iyo imodoka ikase ubura aho gufata, ikindi kandi ntuba unabasha kureba imbere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Amakoperative yo gutwara abantu mu buryo rusange (RFTC), Kihangire Bishop, avuga ko mu mpera za Nyakanga 2019, bazazana imodoka zifite n’imyanya y’abafite ubumuga bukabije.

Yagize ati “Uku kwezi kuzarangira twazanye bisi zifite ubushobozi bwo gutwara abafite ubumuga bukabije kuko nibajya baza izajya imanuka icyuma gihure n’ubutaka”.

Akomeza agira ati “Hari n’ubundi buryo zikoze ku buryo zishobora kumanuka ubwazo zikigira hasi ku buryo n’ufite ubumuga izajya imuzamura kandi harimo n’imyanya yabo migufi ugereranije n’izindi ntebe.”

Ihuriro ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) riherutse gutegura inama yahuje abahagarariye amasosiyete atwara abagenzi hagaragazwa ko hakiri imbogamizi mu mitangire ya serivisi zo gutwara abantu bafite ubumuga izo nzego ziyemeza ko zigiye gukemura icyo kibazo.

Tuyishimire Honorine ufite ubumuga bw'ubugufi avuga ko hari ubwo batoroherwa no kugenda muri bisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza