00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite ubumuga bifuza ko serivisi z’inyunganirangingo n’insimburangingo zajya zitangirwa kuri mituweli

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi mukuru w’impuzamiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda NUDOOR, Bizimana Dominique, yasabye ko abafite ubumuga boroherezwa kubona serivisi zirimo kubona inyunganirangingo n’insimburangingo bifashishije mituweli, kuko ari bwo bwishingizi bukoreshwa n’abenshi mu Rwanda.

Kugeza ubu muri serivisi zihabwa abafite ubumuga bifashishije mituweli haracyarimo icyuho kuko abifuza kubona inyunganirangingo n’insimburangingo batabasha kuzibona cyane ko izo serivisi zihenze.

Aha niho abafite ubumuga bahera basaba ko Leta yabishyiramo imbaraga kugira ngo abakenera izo serivisi boroherezwe kuzibona nk’uko Bizimana yabigarutseho aganira na IGIHE.

Yagize ati "Nko kuri serivisi zo gusubiza abafite ubumuga mu buzima busanzwe ni ingenzi cyane. Iyo tuvuga ubuzima busanzwe ni ukuvuga ko niba waramugaye mu kaguru ukeneye insimburangingo cyangwa inyunganirangingo n’ibindi bijyanye nabyo kugira ngo nawe asubire mu buzima busanzwe. Iyo tuvuga ku masezerano Mpuzamahanga tuba twibutsa abahagarariye Minisiteri by’umwihariko abahagarariye abafite ubumuga, ibyo u Rwanda rwiyemeje bijyanye n’uko abantu bafite ubumuga bagerwaho na serivisi z’ubuzima zirimo kuvuzwa no kubona izo serivisi ku buntu."

Yavuze ko iyo baganiriye n’inzego zitandukanye zireberera abafite ubumuga ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda kinafite inshingano zose kuri mituweli ( RSSB) zigaragaza ko izo nsimburangingo n’inyunganirangingo kuzibona bihenze ari nayo mpamvu bitorohera buri wese kubona izo serivisi hakoreshejwe mituweli.

Ati "Iyo tuganiriye na RSSB, nabo bagaragaza imbogamizi, baba bavuga ko izo nsimburangingo n’inyunganirangingo z’abafite ubumuga zitari muri mituweli kuko zihenze."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yabwiye IGIHE ko urebye umurimo izo nsimburangingo n’inyunganirangingo zikora ku wazihawe, Leta idakwiye kuvuga ko zihenze cyane ko hari na gahunda zitandukanye zo kongerera mituweli ubushobozi.

Yagize ati "Imvugo y’uko ikintu gihenze ntabwo twe tujya tuyemera nk’abantu bashinzwe abafite ubumuga, kubera ko ikintu iyo ugiye kureba igiciro cyacyo ureba n’akamaro kacyo. Niba ufashe nk’umwana muto utabasha kwiga amashuri abanza ukamugurira insimburangingo akabasha kuva mu rugo akajya kwiga, Wenda imyaka itandatu igashira, ukamugurira Indi akajya mu yisumbuye, ukamugurira indi akajya muri Kaminuza, uwo mwana akarangiza akihangira imirimo kuko yajijutse cyangwa akajya mu kazi nk’abandi akagakora.”

“ Uburyo wubatse uwo muntu bifite agaciro karuta icyiguzi cy’ibyo wamuhaye, kuko nutabimuha ngo umufashe nka Leta cyangwa undi muntu wifuza kumwubaka, azahera mu rugo akomeze ajya arindira ibyo abantu bamuha."

Yakomeje agira ati "Aho niho uzasanga na gahunda dufite yo kurandura burundu ubukene mu gihe twihaye bidashobotse.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Ririma bivura indwara z’amagufa, imitsi n’ingingo by’abana n’abakuru bafite ubumuga, Dr Nsayisenga Albert, yavuze ko hakiri imbogamizi mu buvuzi bw’abafite ubumuga kuko serivisi zitangwa ahanini zidakoresha mituweli.

Ati “Ntabwo uburyo bwo kubavura dukoresheje mituweli birakunda ariko turi mu biganiro ku buryo mu gihe gito byazaba byatunganye. Ubuvuzi bwabo burahenze. Nk’insimburangingo n’inyunganirangingo ndetse n’iyo ari n’abo ugorora birahenze kandi birakomeye ariko hari inzira nyinshi ziri gutegurwa kugira ngo babashe kuvurirwa kuri mituweri.”

Umukozi muri RSSB , Nsinga Willy yavuze ko mu rwego rwo gufasha abanyamuryango ba Mituweli bafite ubumuga hari ibyamaze gukorwa birimo serivisi z’ubuvuzi mituweli yishyura z’umwihariko mu Bitaro bya HVP Gatagara mu Karere ka Nyanza no ku ishami ryayo rya Gikondo mu Karere ka Kicukiro, ku Bitaro bya Gahini mu Karere ka Kayonza ndetse no ku Bitaro Bikuru bya CHUB mu Karere ka Huye, CHUK, ibitaro bya Kanombe(Rwanda Military Hospital) ndetse na Caraes Ndera.

Yavuze ko abafite ubumuga bw’uruhu mituweli ibishyurira amavuta yo kwisiga ajyanye n’ubwo bumuga kandi ko serivisi zimwe na zimwe zisigaye mituweli itari yatangira kwishyura, zizagenda ziyongera uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Ati “Ibyo bizatuma izo serivisi zigera kuri buri munyamuryango harimo abafite ubumuga uko amikoro azajya aboneka.”

Kugeza ubu nta giciro fatizo cy’insimburangingo cyangwa inyunganirangingo kizwi bitewe n’uko igiciro cyazo kigenwa nyuma yo gupima ugiye kuyihabwa hakamenyekana ibipimo by’iyo akeneye ndetse n’ingano y’umurwayi uyifuza.

Abafite ubumuga barasaba ko Serivisi z'inyunganirangingo zajya zitangwa ku bakoresha mituweli
Abafite ubumuga bagaragaza ko serivisi z'inyunganirangingo zihenze bityo bigatuma abadafite amakoro batazibona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .