Abafite ubumuga bifuza ko bagenerwa imirimo yihariye bahemberwa muri VUP

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 1 Ukuboza 2017 saa 04:04
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abatishoboye bahabwa akazi mu mirimo rusange ya VUP, abafite ubumuga bw’ingingo bifuza ko nabo bagira iyihariye bahabwa, bakagenerwa umushahara.

Abo bafite ubumuga bavuga ko batajya bahabwa imirimo muri gahunda y’imirimo rusange ya VUP kandi hari ibyo bashobora gukora.

Karyango Daniel wo mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo wavukanye ubumuga bw’amaguru, akaba agendera mu kagare, yabwiye IGIHE ko nubwo yamugaye ingingo ibindi bice by’umubiri we bikora, akaba yumva nk’imirimo isaba gukora umuntu yayihabwa.

Yagize ati “Sinavuga ngo bampe ipiki njye gucukura imiringoti cyangwa njye gukora umuhanda ariko nshobora kuzuza amafishi; ushobora kunshinga ububiko bw’ibikoresho. Namugaye ingingo ariko ibindi bice by’umubiri ni bizima. Ikindi kandi abafite ubumuga bajye babagenera umushahara wihariye kubera ko bafite ikibazo.”

Ndikubwimana Jean Baptiste, Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Murenge wa Kinigi, Karere ka Musanze, nawe avuga ko icyiciro cy’abafite ubumuga kidakwiye kwirengagizwa mu mirimo itangwa muri VUP.

Yagize ati “Hakogombye kujyaho ihame ry’umwihariko rirebana n’abafite ubumuga mu bikorwa biba birimo gukorwa, bakavuga bati abafite ubumuga tubacyeneye ku mubare runaka. Niba bafashe abantu abantu 25 bagomba gukora igikorwa runaka bagashyiramo 10 bafite ubumuga cyangwa se niyo bashyiramo nka batanu yaba ari intabwe nziza bateye yo guhindura imyumvire yatuma n’ufite ubumuga atigunga.”

Akomeza avuga ko uretse abafite ubumuga, Leta ikwiye no kwita cyane ku babyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Ati “Hari abandi bantu bavunika mutazi, ababyeyi bafite abana bafite abana bafite ubumuga bwo mutwe. Uriya mwana ufite ubumuga bwo mu mutwe iteka ryose ahora yicaye, hakabayeho gufasha uriya mubyeyi ufite umwana ufite ubumuga, kuko ahora yicaye mu gihe abandi bagiye guhinga we aba yita ku mwana we. Leta ikwiye kubazirikana by’umwihariko muri iriya mirimo ya VUP.”

Umukozi ushinzwe gahunda zo gufasha abatishoboye mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Gatsinzi Justin, yabwiye IGIHE ko icyiciro cy’abafite ubumuga Leta itakibagiwe ariko kandi ngo ibyo basaba bimwe ntibishoboka.

Yagize ati “Barimo gusabirwa ibintu bitabunganiye cyane kurusha ibyo Leta irimo kubakorera biciye muri VUP. Ikintu cyo kuvuga ngo abakora bajye bahabwa umushahara wisumbuye icyo kintu ntabwo ari cyo. Abari ku nkunga y’ingoboka ifite uko ibarwa biturutse ku ngano y’umuryango. Ushoboye gukora tumuhemba umushahara ungana n’uwabandi.”

Yakomeje anavuga ko hari gusuzumwa uko imiryango yita ku bantu bafite ubumuga bugaragara, bajya bagenerwa inkunga y’ingoboka, bikazatangira mu ngengo y’ imari y’umwaka utaha.

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru wabaye mu 2007, Perezida Kagame yatanze icyerekezo cyo kureba uburyo imibereho y’Abanyarwanda batishoboye yazamuka, ari nabwo hashyirwagaho gahunda ya VUP, magingo aya ikaba iri mu byiciro bitatu birimo icyo gutanga inkunga y’ingoboka ihabwa abageze mu zabukuru; gahunda y’imirimo rusange mu bikorwa by’amaboko hamwe n’iyo kuguriza abatishoboye ariko bashobora gukora imishinga iciriritse bagahabwa inguzanyo.

Abaturage bari mu mirimo rusange muri VUP


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza