Kwamamaza

Abafite ubumuga barifuza ko ibitaro by’Uturere byajya bibaha insimburangingo

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 11:37' na Elias Hakizimana


Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Rwanda yagaragaje ko bagifite ikibazo cy’ingorabahizi cyo kubona insimburangingo ku bitaro by’uturere, kuko uyishatse kuri ubu bimusaba kujya mu bitaro bikuru.

Ibi babitangaje ubwo bitabiraga inama ya kabiri y’abafite ubumuga bo mu muryango w’Afurika y’i burasirazuba iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2016.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel yavuze ko abafite ubumuga bafite Mitiweli basanzwe bahabwa insimburangingo gusa bakazihabwa bageze ku bitaro bikuru ( Referal Hospitals).

Ati ” Turifuza ko byanagera ku bitaro by’uturere cyangwa abantu bakajya babonera serivisi aho batuye batarinze kuza i Kigali.”

Umuntu ufite Mitiweli afite uburenganzira bwo guhabwa insimburangingo n’inyunganirangingo.

Ku kijyanye n’ubwisungane mu kwivuza Ndayisaba yavuze ko Ikigo cy’igihugu cy’Ubwishingizi, RSSB yabasobanuriye ko hakirimo ingorane mu mafaranga yo kwishyura izi mituweli ngo ariko iki kibazo kiri kwigwaho hanarebwa ingengo y’imari izagenda ku bikoresho bizakenerwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Mukabaramba Alivera mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko ku kibazo cy’ubwisungane mu kwivuza abafite ubumuga mu Rwanda bagaragaje, hari umushinga w’itegeko Leta irimo kwiga kugira ngo ubwisungane mu kwivuza buzabafashe kujya bahabwa insimburangingo n’inyunganirangingo ku bitaro by’uturere.

Yagize ati ”Turimo kureba ukuntu bizakorwa, mu mikoranire na Mituweli abafite ubumuga bakoroherezwa kubona insimburangingo n’inyunganirangingo, turareba n’uburyo hashyirwaho ibigo bikora insimburangingo n’inyunganirangingo.”

Kugeza ubu mu Rwanda abafite ubumuga muri rusange bagera ku bihumbi 160 nk’uko bigaragara mu ibarura ryakozwe na MINALOC umwaka ushize.

Abahagarariye abafite ubumuga mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved