00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafatanyabikorwa mu burezi biyemeje kuzamura ubumenyi bw’ibanze mu mashuri mato

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 20 Ugushyingo 2021 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Abafite aho bahuriye n’uburezi biyemeje gushyira imbaraga mu kuzamura uburezi bw’ibanze buhabwa abanyeshuri bo mu mashuri mato mu bijyanye no kumenya gusoma, kwandika no kubara.

Ibi babyemereye mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo 2021, yahurije hamwe Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi, REB, inzobere mpuzamahanga ndetse n’abandi bafite aho bahuriye no guteza imbere uburezi.

Iyi nama yagarutse ku bikwiye gukorwa mu kuzamura uburezi bw’ibanze n’ibikibubangamiye mu mashuri y’incuke no kuva mu wa mbere kugera mu wa gatatu w’amashuri abanza. Abayitabiriye biyemeje ko bagiye gukorera hamwe mu gutanga umusanzu wo kuzamura ubu burezi.

Kuba biyemeje kuzamura ireme ry’uburezi bw’ibanze bifite ishingiro kuko mu banyeshuri ibihumbi 60 basibijwe, byagaragaye ko harimo abarangiza amashuri yisumbuye batazi gusoma no kwandika.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko mu burezi bw’ibanze harimo ikibazo ariko hakwiye kurebwa uburyo cyakemurwa.

Yagize ati “Turabizi ko hari ikibazo kigomba gukemuka kandi muri iki cyumba dufite buri wese yakigiramo uruhare ngo gikemuke. Ndizera ko ibyavugiwe muri y’inama n’ibitekerezo byatanzwe bizadufasha gukemura ikibazo. Mureke turebe ikibazo uko kiri, icyo bidusaba ndetse dushyire imbaraga mu gushaka ibisubizo.”

Iyi nama yatewe inkunga na Banki y’Isi, abayitabiriye biyemeje ko bagiye kongera imbaraga mu kuzamura uburezi bw’ibanze bihereye hasi no kongerera abarimu ubushobozi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko mu uburezi bw’ibanze harimo ikibazo ariko bakwiye gufatanyiriza hamwe mu kugikemura
Habayeho kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo ubu burezi buzamuke
Abafatanyabikorwa mu burezi biyemeje kuzamura ireme ry'uburezi bw'ibanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .