Abafata inguzanyo za banki bifuza ko itegeko ryo guteza cyamunara ryavugururwa

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 10 Nzeri 2018 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Abafata inguzanyo muri banki basaba ko hongerwa igihe cy’amezi abiri giteganywa kuba umutungo wabo watezwa cyamunara iyo bakirengeje batishyuye.

Mu bihe bishize banki z’ubucuruzi mu Rwanda zagiye zihura n’abatishyura inguzanyo uko bikwiye, bigatuma imitungo imwe itezwa cyamunara.

Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, ikigero cy’inguzanyo zitishyurwa mu mabanki cyavuye kuri 8.2% cyariho muri Kamena 2017 kigera kuri 6.9%.

Maguge François uheruka guterezwa cyamunara umutungo yabwiye The East African ati “Amezi abiri ni igihe gito urebye mu by’ukuri ni nk’ukwezi kumwe, ukaba ugeze mu kaga. Itegeko rikwiye kuvugururwa, hakongerwa igihe.”

Yakomeje avuga ko birushaho no gukomera kuba yakorana na SACCO cyangwa ibindi bigo by’imari kuko inyungu ku nguzanyo iri hejuru.

Kanzayire Solange, Umuhesha w’Inkiko wigenga umaze imyaka 10 ahagararira guteza cyamura, nawe avuga ko itegeko ribigenga rikwiye kuvugururwa, igihe kikongerwa.

Yagize ati “Igihe giteganywa n’itegeko ni gito cyane, ntigihagije ku baka inguzanyo. Nkoze aka akazi imyaka 10, imitungo itezwa cyamunara mu buryo bwihuse.”

Yongeraho ko bamwe mu batishyurira igihe banki baba batazi itegeko, bakituriza, bagashiduka bari mu kaga.

Uyu munyamategeko yanavuze ko ikindi kibangamira abaka inguzanyo ari inyungu iri hejuru, usanga nk’abakora ubucuruzi baba bataragira icyo bunguka.

Abahinzi baherutse gusaba leta ko yabavuganira, ibigo by’imari bikabongerera igihe cyo kwishyura inguzanyo nyuma y’aho imyaka yabo yangijwe n’imvura y’umurindi hirya no hino mu gihugu.

Nk’urugero, Ishyirahamwe ry’abahinzi b’umuceri bagereranya ko hegitari 3000 ku bihumbi 10 byari bihinzeho byangijwe n’umwuzure.

Mu 2017, inguzanyo zitishyurwa mu mabanki zari miliyoni 579 zivuye kuri miliyoni 403 Frw mu 2016.

Uwafashe inguzanyo iyo arengeje ukwezi ku gihe yagombaga kwishyurira, banki ihita yandikira Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ikakimenyesha uko ikibazo giteye na gahunda ifite yo guteza cyamunara umutungo w’uwambuye.

Iki kigo gitanga uburenganzira, mu kwezi kwa kabiri umutungo ukagurishwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Amabanki mu Rwanda, Maurice Toroitich, unayobora BPR , we yavuze ko byafasha amabanki mu gihe uwatanze inguzanyo yemerewe guteza cyamunara atabanje gusaba uburenganzira RDB.

Yagize ati “Uko mbizi nko yandi masoko, igihe banki yatanze inguzanyo yo kugura inzu, itegeko riyiha ububasha bwo gushyiraho Umuhesha w’Inkiko wemewe, agatanga itangazo rya cyamunara."

Gusa yavuze ko hano iyo umukiriya atakwishyuye ugomba kumumenyesha, ukanasaba RDB guteza cyamunara umutungo we, rimwe na rimwe ntibyemerere banki.

Ifoto igaragaza ahantu hari hagiye gutezwa cyamunara mu Karere ka Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza