Abafasha abarwaye indwara zidakira barasaba abanyamadini ubufasha

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 28 Nzeri 2016 saa 08:38
Yasuwe : XX
0

Umuryango wita ku barwayi bafite ububabare bukabije buterwa n’indwara zidakira(Rwanda Palliative Care and Hospice Organization-RPCHO), urahamagarira abanyamadini kubafasha kwita kuri aba barwayi baba badafite amahirwe yo kubaho igihe kirekire.

Abarwayi barwaye indwara zidakira zirimo, kanseri (cancer), virusi itera SIDA, Diyabete n’izindi, bamaze gusezererwa kwa muganga bakajya kurwarira mu ngo, by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali, bitabwaho ku buntu n’abaganga,abaforomo ndetse n’abajyanama b’ihungabana bibumbiye mu muryango RPCHO.

Umuyobozi wa RPCHO, Dr. Uhagaze Jean Pascal Blaise, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko umubare w ‘abarwaye indwara zidakira ukomeje kwiyongera, hakaba hakenewe ababafasha mu kubitaho mu ngo zabo.

Yagize ati “Turi abantu 14, abaganga (docteurs) barimo ni babiri, tukagira n’abakozi batatu bahoraho. Ariko mu by’ukuri aba bantu ntibahagije ugereranyije n’umubare w’abarwaye indwara zidakira. Turasaba abanyamadini ko baduha abakorerabushake tukabahugura bakajya badufasha kwita kuri bariya bantu.”

Akomeza avuga ko imiti ndetse n’ibindi bikoresho bakoresha bavura aba barwayi, batabibishyuza yewe ngo babaha n’ubundi bufasha butandukanye nta kiguzi.

Yakomeje agira ati “Mu mezi 24 tumaze twita ku barwayi 76, abagera 23 barapfuye, ubu dusigaje 53 dukurikirana, icyo navuga ni uko nk’abarwayi dukurikirana bamara nibura hagati y’iminsi 75 n’iminsi 90 batarapfa.”

Ngizwenayo Scholastique, Umuyobozi wa serivisi ishinzwe kwita ku bibazo by’abarwayi mu bitaro bya Kibagaga, akaba n’umwe mu banyamuryango ba RPCHO, yavuze ko kuva aho batangiriye gufasha abarwayi barwaye indwara zidakira, bimaze gutanga umusaruro ugaragara.

Yagize ati “Umurwayi yazaga kwa muganga, bamubwira ko arwaye kanseri, abo mu muryango we bagahitaga bamuta aho, aho uyu muryango uziye, abarwayi batabwa kwa muganga ubona ko bagabanutse cyane.”

Akomeza avuga ko nubwo baba bafite izindi nshingano mu kazi kabo ka buri munsi, bitababuza gukora igikorwa cy’ubwitange cyo gusanga abarwayi mu ngo, bakabavura, bakabakarabya ndetse bakanabaganiriza.

Dr Uhagaze Jean Pascal Blaise asaba ko abanyamadini ko bajya babafasha mu kwita kuri aba barwayi
Ngizwenayo Scholastique avuga ko kuva bashinga uyu muryango umaze gutanga umusaruro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza