Abafaransa biyemeje kubyutsa umubano w’ubufatanye mu iterambere ry’u Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Kamena 2019 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence française de développement, AFD) cyiyemeje kubyutsa umubano n’u Rwanda mu bufatanye bugamije iterambere ry’ibihugu byombi.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Umuyobozi Mukuru wa AFD, Rémy Rioux yatangiriye mu Rwanda.

U Bufaransa bwahoze ari umuterankunga ukomeye wa Guverinoma y’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma ubwo bufatanye bwaje kugabanyuka kubera uruhare iki gihugu cyagize muri iyo Jenoside ariko kigakomeza kwinangira kwemera no gusaba imbabazi.

Umubano w’ibihugu byombi wongeye kubyuka mu 2017 ubwo Emmanuel Macron yatorerwaga kuyobora u Bufaransa, akagaragaza ubushake bwo kuzahura umubano.

Rémy Rioux yavuze ko mu myaka 25 ishize bakomeje gutera inkunga imishinga itandukanye mu Rwanda gusa ashimangira ko igihe cyigeze nko bongeremo ingufu.

Yagize ati “Ni igihe cyo kubyutsa umubano hagati y’ibihugu byombi no kongera kwisuzuma tukiteza imbere kuko twifuza ko u Bufaransa buherekeza u Rwanda mu iterambere ari nako bwigira ku iterambere ry’u Rwanda.”

Mu myaka 25 ishize, ikigo AFD cyagiye kigira uruhare mu mishinga itandukanye y’iterambere mu Rwanda nko gufasha urwego rw’ingufu, urw’imari aho bakoranaga na Banki ya Kigali, Banki y’Abaturage na I&M Bank.

Iki kigo kandi cyahoze ari umunyamigabane muri Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere.

Mu biteganyijwe mu ruzinduko rwa Roiux mu Rwanda harimo kuganira n’abayobozi muri Guverinoma, kuganira n’abikorera no kurebera hamwe izindi nzego ubufatanye bwakomerezamo.

Nko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, biteganyijwe ko AFD isinyana na Banki ya Kigali inguzanyo ya miliyoni 20 z’amayero yo gufasha imishinga mito n’iciriritse mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Gatanu izasinyana amasezerano y’ubufatanye na Smart Africa, Ikigo kigamije guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika.

Rioux yavuze ko mu biganiro agirana n’abayobozi batandukanye mu Rwanda hashobora kuvamo indi mishinga bazafatanyamo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi, Dr. Uwera Claudine, yavuze ko gufatanya n’u Bufaransa ari amahirwe ku iterambere ry’ibihugu byombi.

Ati “Uyu mubano tuwitezemo byinshi cyane. Mu bijyanye n’iterambere hari byinshi bazaduteramo inkunga tugafatanya. Hari ibijyanye n’uburezi, ibijyanye n’ibikorwa remezo, ubuhinzi n’ibindi. Twanahera no ku bindi twari dusanzwe dukoranamo n’ibyo dushaka kugeraho nk’u Rwanda.”

Umuyobozi wa AFD yaherukaga mu Rwanda mu 1992, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

AFD isanzwe itera inkunga imishinga itandukanye muri Afurika. Uyu mwaka iki kigo giteganya gutera inkunga imishinga ya miliyari 14 z’amayero hirya no hino ku Isi, kandi kimwe cya kabiri kizajya muri Afurika.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi, Dr. Uwera Claudine, yavuze ko gufatanya n’u Bufaransa ari amahirwe ku iterambere ry’ibihugu byombi
Bamwe mu bari bitabiriye ikiganiro Rioux yahaye abanyamakuru
Rioux yavuze ko mu biganiro agirana n’abayobozi batandukanye mu Rwanda hashobora kuvamo indi mishinga bazafatanyamo.
Umwe mu bagize itsinda ry'abafaransa ryazanye na Rioux mu Rwanda
Dr Uwera na Rioux bijeje ubufatanye bushya bw'u Rwanda n'u Bufaransa mu iterambere

Amafoto:Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza