Kwamamaza

Abadepite mu gikorwa cyo kwegera no kuganira n’abaturage

Yanditswe kuya 8-09-2016 saa 07:05' na IGIHE


Kuva tariki ya 07 Nzeli 2016, Abadepite basubukuye gahunda yo gusura abaturage mu ngendo bagirira hirya no hino mu turere tw’igihugu hagamijwe gukurikirana uburyo gahunda zigenewe abaturage zibafasha kwiteza imbere.

Ibiganiro Abadepite bagirana n’abaturage mu tugari twose tugize Intara n’Umujyi wa Kigali bibafasha kumenya ibibazo bahura nabyo, kugira ngo bagirwe inama kandi n’inzego bireba zisabwe kubikemura burundu. Abadepite bazagira n’umwanya wo guhura n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Izi ngendo zigamije kandi kwimakaza umuco wo guca akarengane; gushishikariza ababyeyi gushyira abana mu ishuri no kutabakuramo no gukomeza gukangurira abaturage guca burundu umwanda no kurwanya imirire mibi.

Izi ngendo zatangiriye mu tugari tugize Intara y’Amajyaruguru kugeza tariki ya 12 Nzeli 2016, Abadepite bazazikomereza mu Tugari tugize Intara y’Iburasirazuba kuva ku itariki ya 14 kugeza kuya 20 Nzeli 2016, bazazisoreze mu Tugari two mu Mujyi wa Kigali ku matariki ya 24 na 25 Nzeli 2016, n’iya 1 n’iya 2 Ukwakira 2016.

Izi ngendo z’Abadepite zije zikurikira izo bakoreye mu Tugari twose tugize Intara y’Iburengerazuba n’Intara y’Amajyepfo zakozwe mu kwezi kwa Kamena 2016.

Umutwe w’Abadepite, nk’urwego rugizwe n’abatowe n’abaturage kugira ngo babahagararire mu Nteko Ishinga Amategeko, washyizeho gahunda yo gusura abaturage mu rwego rwo gukurikirana uko politiki na gahunda za Leta zibagenerwa zibafasha kwiteza imbere mu by’ubukungu no kuzamura imibereho yabo, bityo n’Igihugu gitere imbere muri rusange.

Izi gahunda zikorwa mu rwego rwo kuzuza neza inshingano bahabwa n’Itegeko Ngenga n° 06/2006 ryo kuwa 15/02/2006 rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, riteganya ko buri Mudepite afite inshingano yo gusura abaturage kugira ngo amenye ibibakorerwa n’ibyo bagezeho.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 7 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved