00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bo muri Nigeria basuye Inteko Ishinga Amategeko

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 Kanama 2021 saa 01:26
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yakiriye itsinda ry’Abadepite baturutse muri Nigeria aho baje kwigira kuri gahunda n’imishinga ya bagenzi babo bo mu Rwanda ndetse no gutsura umubano.

Aba badepite bo muri Nigeria bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kanama 2021 bagirana ibiganiro n’Abadepite, byanitabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Usta Kayitesi, ndetse n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro.

U Rwanda rweretse aba badepite baturutse muri Nigeria gahunda zitandukanye zashyizweho n’Igihugu mu kwimakaza imiyoborere myiza no kuzamura imibereho y’abaturage.

Mu byo beretswe harimo uko abagore bafite ubwiganze bwa 61.25% mu Nteko, bakaba ari 49 mu gihe abagabo ari 31. Hari kandi ibijyanye na gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bindi byagaragarijwe muri ibi biganiro harimo uburyo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igira uruhare mu kwimakaza gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano kw’abayobozi muri guverinoma ndetse no guharanira ko habaho ikoreshwa neza ry’umutungo wa leta.

Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwabo, Abadepite bo muri Nigeria basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse bakaza no gusura Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda no Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Itsinda ry'abadepite riturutse muri Nigeria ryasuye Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .