Kwamamaza

Abadepite bo muri Guinée bashimye Serivisi za Isange One Stop Center

Yanditswe kuya 16-11-2016 saa 07:05' na IGIHE


Intumwa za rubanda zirindwi ziturutse mu Ihuriro ry’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Guinée ku wa 15 Ugushyingo zasuye Isange One Stop Center ya Kacyiru zishima Serivisi z’iki kigo.

Bahawe ikaze n’Umuyobozi wa Laboratwari ya Polisi y’u Rwanda (KFL), CP Dr Daniel Nyamwasa; wababwiye ndetse abasobanurira ibyo iki Kigo gikora n’uko kibikora.

Aba badepite bari mu gihugu mu rugendo shuri rw’icyumweru (kuva ku itariki 13 kugeza ku wa 20 Ugushyingo) rugamije kwigira ku Rwanda ibyo rwagezeho mu guteza imbere uburinganire no kongera ubushobozi bw’umugore nk’uko byatangajwe n’uwari uzirangaje imbere, Djéné Sarah Kamara.

Zimaze kubwirwa ibyo Isange ikora; izo Ntumwa za rubanda zeretswe aho abayigana bahererwa serivisi harimo aho bakirirwa, aho basuzumirwa, aho bagirirwa inama mu bijyanye n’amategeko hashingiwe ku ihohoterwa bakorewe, n’aho bavurirwa ndetse bakanahabwa imiti ituma badatwara inda cyangwa ngo bandure vurusi itera SIDA ku bakorewe irishingiye ku gitsina.

CP Dr Nyamwasa yabwiye abo bashyitsi ko umubare munini w’abo iki Kigo cyakira ari abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ubwabo bagize 72 %; aho 82% byabo bari hagati y’imyaka itanu na 18 y’amavuko, naho 18% bakaba bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko.

Yagize ati “Dufite abajyanama mu by’ihungabana n’impuguke mu byiciro bitandukanye bita kandi bafasha abatugana; kandi nta kiguzi bacibwa kuri serivisi zose bahabwa, kandi n’iyo batashye dukomeza kubakurikiranira hafi, ndetse iyo bibaye ngombwa turabasura kugira ngo turebe niba nta bufasha bwihariye bakeneye.

Umuyobozi wa Laboratwari ya Polisi y’u Rwanda yabwiye abo badepite ko Isange imaze kugaba amashami mu Bitaro 28 mu gihugu, ariko ko intego ari ukugeza serivisi zayo mu bitaro byose biri mu gihugu ndetse no mu Bigo Nderabuzima.

Nyuma y’urwo rugendoshuri, Kamara yagize ati “Nk’abahagarariye rubanda, kandi barajwe ishinga n’igituma bagira imibereho izira ihohoterwa twaje kureba uko u Rwanda rwateje imbere uburinganire no kongera ubushobozi bw’Umugore.”

“By’umwihariko twasuye Isange kugira ngo twihere ijisho uko yita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryakorewe abana; kandi twasanze imikorere yayo ari nta macyemwa; ibi nkaba mbivuga nshingiye ku buryo bwiza bwo kwakira abayigana , serivisi nziza ibaha, n’imikoranire yayo n’izindi nzego, kandi izo serivisi zose zikaba ari ubuntu."

Yongeyeho agira ati “Twungutse byinshi bizatuma tunoza gahunda zacu zijyanye no kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse no gufasha abarikorewe. Isange ni intangarugero ku buryo ibihugu bitari bike bishobora kuyigiraho."

Isange One Stop Center yashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeanette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 3 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved