00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bemeje umushinga w’itegeko rigena inyandiko zishobora gucuruzwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 Kanama 2021 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 10 Kanama 2021, yatoye itegeko rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa nyuma yo kwemera raporo ya komisiyo yawusuzumye.

Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’Igihugu Prof. Omar Munyaneza, yabwiye abitabiriye iyi Nteko Rusange ko nyuma y’uko uyu mushinga wemerejwe ishingiro mu Nteko Rusange yateranye ku wa 7 Kamena 2021, komisiyo yawusuzumye irawunoza ikaba yawuzanye mu Nteko Rusange kugira ngo utorwe.

Ubwo Inteko Rusange yemezaga ishingiro ry’ umushinga w’itegeko rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa, uhagarariye Guverinoma, Dr Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, yagaragaje ko itegeko ryari risanzwe rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa ari iryo mu 2009.

Ati “Kuva icyo gihe habayeho impinduka mu iterambere mu ikoranabuhanga, itegeko rikaba rigomba guhuzwa n’igihe.”

Yakomeje agira ati “Ni muri urwo rwego ingingo zimwe na zimwe z’umushinga w’itegeko zanogejwe hanongerwamo inshya, amabwiriza arishyira mu bikorwa nayo akaba agomba guhuzwa n’ingingo zanogejwe cyangwa ingingo nshya.”

Dr Uwera yavuze ko muri rusange impinduka nshya ziri muri uyu mushinga w’itegeko ari izigamije koroshya icuruzwa ry’inyandiko zishobora gucuruzwa zirebwa n’itegeko.

Yagaragaje impinduka zakozwe mu mushinga w’itegeko aho habayeho guhindura zimwe mu ngingo kugira ngo zirusheho kumvikana neza ndetse no guhindura no gusobanura neza amwe mu magambo akoreshwa.

Muri rusange izindi mpinduka zabayemo ni ukuba Banki Nkuru y’u Rwanda yarahawe ububasha bwo gutanga amabwiriza rusange agenga imikorere n’imikoreshereze y’iri tegeko mu rwego rwo kurishyira mu bikorwa.

Inyandiko zishobora gucuruzwa zikubiyemo sheki, inyandiko ntegeka bwishyu ndetse n’inyandiko nsezerana bwishyu. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko inyandiko zishobora gucuruzwa hifashijwe ikoranabuhanga zizafasha mu mikoranire y’abacuruzi.

Ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda iherereye ku Kimihurura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .