Abadepite bemeje umushinga w’itegeko rigena ihererekanya ry’abanyabyaha hagati y’u Rwanda na Ethiopia

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 4 Ukuboza 2017 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’Umushinga ryemeza burundu amasezerano yo kohererezanya abahamwe n’ibyaha cyangwa ababikurikiranyweho hagati ya y’u Rwanda n’iya Ethiopia.

Ubwo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda ku wa 28 Mata 2017, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano 11 arimo ajyanye no guhererekanya abanyabyaha, ubufatanye mu birebana n’amategeko n’andi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode wari uhagarariye Guverinoma ubwo hemezwaga ishingiro ry’uwo mushinga, yavuze ko aya masezerano azafasha u Rwanda kubona abanyabyaha b’abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Yagize ati “ Bitewe no kuba ibyaha byambukiranya imipaka bikomeza kwiyongera, hari igihe dukurikirana umuntu tugahura n’ikibazo, igihugu kikatwitambika ngo nta masezerano yo kohererezanya abaregwa dufitanye ariko tukavuga tuti tuyasinye bidutwaye iki. Ayo rero azatufasha kubakurikirana.”

Yavuze ko abantu badakwiriye kujya bumva ko amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha areba gusa abakekwaho ibyaha bya Jenoside kuko ngo n’uwasize yibye Abanyarwanda na we agomba koherezwa atyo.

Depite Rucibigango Jean Baptiste yabajije impamvu batabanza gusinyana amasezerano n’ibihugu bizwimo abanyarwanda benshi bakekwaho kuba barahunze igihugu bamaze gukora jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “ Ntabwo numva impamvu gusinya aya amasezerano mu gihugu nk’iki biba byihutirwa kurusha nka Zimbabwe kimwe mu bibitse umwicanyi nka Protais Mpiranya umwe mu bishe Uwiraingiyimana Agathe, kandi sibwo bwa mbere mbibona, amasezerano dusinyana n’ibihugu twakabaye tuyagirana n’ibicumbiye abo bantu.”

Uwizeyimana yavuze ko nubwo nta masezerano yo kohererezanya abanyabyaha ibihugu biba bifitanye ngo hashingiwe ku mategeko no ku masezerano mpuzamahanga igihugu gitegekwa gucira umuntu urubanza, cyangwa kumwohereza mu gihugu aturukamo.

Yavuze ko gusinya amasezerano ari ugukuraho urwitwazo ibihugu bimwe na bimwe bikoresha bikanga kohereza abanyabyaha.

Umubano w’u Rwanda na Ethiopia watangiye mu 1978 ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade i Addis Ababa, ubu ibihugu bikaba bifatanya mu nzego nyinshi zirimo igisirikare, serivisi zo mu kirere no kongera ubushobozi bw’abakozi mu nzego zitandukanye.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’Umushinga ryemeza burundu amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana yavuze ko aya masezerano azafasha u Rwanda kubona abanyabyaha b’abanyarwanda baba muri Ethiopia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza