Abadepite bemeje itegeko rizakoma mu nkokora ba rwiyemezamirimo bambura abakozi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 02:58
Yasuwe :
0 1

Inteko Ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite, yemeje itegeko ry’umurimo rivuguruye ryitezweho kunoza urwego rw’umurimo mu gihugu no kurengera abakozi bajyaga bamburwa na ba rwiyemezamirimo.

Iri tegeko ry’ingingo 126 rirasimbura irisanzwe rikoresha kuva mu mwaka wa 2009, ryemejwe n’Inteko rusange y’Abadepite kuri uyu wa Mbere.

Mu byavuguruwe muri iri tegeko rishya harimo kuba ryahujwe n’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho ryavuguruwe mu 2015. Ryahujwe kandi n’Itegeko rigenga ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.

Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Mutwe w’abadepite, Depite Ngabo Semahundo Amiel, yavuze ko iri tegeko rije no kurengera abakozi bajyaga bamburwa na ba rwiyemezamirimo, bakabura aho babariza.

Yagize ati “Hari uko ba rwimezamirimo batsindiraga amasoko ya Leta ndetse n’ay’abigenga rimwe na rimwe bakoresha abakozi ariko ntibubahirize ibijyanye n’imishara yabo. Muri iri tegeko hari ingingo igaragaza ko rwiyemezamirimo wakoresheje abakozi agomba guhatirwa kubahemba ku neza, atabahemba urwego rwamuhaye isoko rugafatira amafaranga angana n’ay’imishahara atahembye, atabahemba ku bushake uwatanze isoko akaba yabahemba amafaranga angana n’ayo rwiyemezamirimo ababereyemo.”

Iri tegeko ni naryo ritanga ububasha kuri Minisitiri ushinzwe umurimo bwo gushyiraho umushahara fatizo umaze imyaka isaga 40 utaravugururwa mu Rwanda.

Iyi ngingo no mu itegeko rya 2009 yari irimo ariko myaka ibaye icyenda umushahara fatizo utarajyaho.

Depite Ngabo yavuze ko bijejwe ko itegeko ry’umurimo nirimara gusohoka, irigena umushara fatizo naryo rizihutishwa.

Ati “No mu mpamvu twihutiraga gukora amanywa n’ijoro kugira ngo uyu mushinga w’itegeko utorwe, ni ukugira ngo hashyirweho umushaha fatizo kandi batubwira ko inyigo yakozwe, itegeko nirisohoka batwijeje ko bitazatinda.”

Itegeko rigena umushahara fatizo rikigenderwaho, riteganya ko impuzandengo ari amafaranga 100 y’u Rwanda. Aya mafaranga yashyizwe mu 1974.

Mu zindi mpinduka ziri muri itegeko, nuko igihe cy’igeragezwa ku murimo cyavanywe ku mezi atandatu kigashyirwa ku mezi atatu. Rizatangira gukurikizwa nyuma yo gusohoka mu igazeti ya Leta.

Abadepite ubwo batoraga itegeko ry'umurimo
Depite Karemera Thierry atanga igitekerezo kuri iri tegeko
Depite Ngabo Semahundo Amiel yavuze ko itegeko rishya rizarengera abakozi bajyaga bamburwa na ba rwiyemezamirimo
Depite Nkusi Juvenal mu nteko rusange hatorwa itegeko ry'umurimo
Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w'abadepite yatoye itegeko ry'umurimo
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza