Kwamamaza

Abadepite bemeje amavugurura mu mikorere y’Urwego Rushinzwe Iperereza n’Umutekano, NISS

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 14:18' na Rabbi Malo Umucunguzi


Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena ububasha, inshingano, imiterere n’imikorere y’Urwego Rukuru rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’Igihugu (NISS), riteganya ishyirwaho ry’Ishuri Rikuru ry’Igihugu Rishinzwe Iperereza n’Umutekano ndetse n’imikorere mishya y’uru rwego.

Ubwo yasobanuriraga abadepite imiterere y’uyu mushinga kuri uyu wa Kane, Minisitiri muri Perezidansi, Venantie Tugireyezu yavuze ko NISS ari urwego rufite amategeko arugenga yihariye, n’ishuri ryarwo rikaba rigomba kugira imikorere itandukanye n’amashuri atangirwamo ubumenyi busanzwe.

Ati “Uwo mwihariko wayo niwo utuma n’iri tegeko rishyiraho imikorere n’imitunganyirize y’uru rwego rinagomba kugena uko rufite uburyo bwihariye rwigishamo abarukoramo cyangwa se ruzakomeza guha amahugurwa abakozi barwo cyangwa n’abandi bashya binjiye.”

Mu itegeko rishya, NISS igizwe n’inzego zirimo Icyicaro gikuru (cyitwaga Ubunyamabanga bukuru), Ubuyobozi bushinzwe umutekano imbere mu gihugu, Ubuyobozi bushinzwe umutekano hanze y’igihugu, Ishuri Rikuru ry’Iperereza n’umutekano, Ubuyobozi bushinzwe iby’imari n’ubutegetsi n’Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka.

Uyu mushinga uteganya ishuri ry’iperereza n’umutekano, biteganyijwe ko hazashyirwaho amategeko yihariye arigenga, anatandukanye n’agenga ishuri Rikuru rya Polisi cyangwa irya Gisirikare.

Minisitiri Venantie yakomeje agira ati “Hari icyiciro giteganyijwe cy’amategeko ngengamikorere y’iryo shuri ubwaryo. Aho rero niho hazanonosorwa neza mu buryo burambuye uburyo iryo shuri rizakora, uburyo rizajya ryakira abanyeshuri, mbese bakajya mu mizi ikintu ku kindi, uburyo iryo shuri rizakora.”

NISS izakorana n’Inkeragutabara (reservists)

Mu itegeko rishya hateganywamo ko Urwego Rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’Igihugu ruzagira abiteguye kurutangamo umusanzu bakora nk’Inkeragutabara, ariko uko bizakorwa ntibiranozwa kuko ari ikintu gishya muri NISS.

Biteganywa ko mu kugena imikoranire ya NISS n’icyo cyiciro kizaba kigizwe n’abahoze mu nzego z’umutekano ariko barangije inshingano zabo mu cyubahiro, kimwe n’abahoze bakorera NISS; inzego zisanzwe zikorana n’abantu nk’abo zizasabwa ibitekerezo.

Minisitiri Tugireyezu ati “Icyo turi gusaba uyu munsi ni ukugira ngo nibura icyo gitekerezo cyemerwe, hanyuma uburyo bizashyirwa mu bikorwa, ibyo nabyo bizatunganywa neza mu mategeko ngengamikorere ya NISS ubwayo.”

Iri tegeko rishya rigamije kunoza imikoranire ya NISS n’izindi nzego zishinzwe umutekano.

Biteganyijwe ko Ubunyamabanga bukuru bwafatwaga nk’ahakorera ubuyobozi bukuru bwa NISS, buzahinduka Icyicaro gikuru, ndetse uyu mushinga w’itegeko ugena manda y’ubuyobozi bw’uru rwego n’uburyo bushyirwaho.

Ubu NISS iyoborwa na Brig. Gen Joseph Nzabamwita wahoze ari umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Umwanya yagiyeho muri Werurwe 2016 asimbuye Lieutenant General Emmanuel Karenzi Karake wagizwe Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n’Umutekano.

Ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko no 73/2013 ryo kuwa 11/9/ 2013 rigena ububasha, inshingano, imiterere n’imikorere by’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano w’igihugu, ryemejwe n’abadepite 62 muri 67.

Biteganyijwe ko uzaganirwaho muri komisiyo ukagarurwa mu nteko rusange, ukazahinduka itegeko nyuma yo gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika no gutangazwa mu igazeti ya Leta.

Minisitiri Venantie Tugireyezu asobanurira abadepite imiterere y'uyu mushinga w'itegeko

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved