Kwamamaza

Abadepite batuye Minisitiri w’Intebe ibibazo by’abaturage bugarijwe n’ibura ry’amazi

Yanditswe kuya 2-08-2016 saa 21:31' na Rabbi Malo Umucunguzi


Ibura ry’amazi ni ikibazo kitoroshye mu duce tunyuranye tw’igihugu, kigafata indi ntera iyo bigeze mu gihe cy’impeshyi aho usanga abaturage bafite imigezi idaherukamo n’igitonyanga, bikarushaho kuba bibi mu duce turi ku butumburuke bwo hejuru.

Nyamara amazi ni ubuzima, aho abuze biracika, yaboneka yanduye agasiga inkuru nk’uko i Rubavu bacyivura ibikomere basigiwe na Kolera.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ko uko umubare w’abakenera amazi ukomeza kwiyongera, hazajya hongerwa n’inganda ziyatunganya ku buryo 2017 izashira Abanyarwanda bayafite 100%.

Ati “Uhereye mu 2010 kugeza ubu na 2017, biteganyijwe ko Abanyarwanda bose 100% bagombye kuzaba bafite amazi meza , muri metero 200 mu mujyi cyangwa metero 500 mu cyaro. Bizagerwaho bivuye kuri 74.2% mu 2010. Mu gihe mu 2015 twari tugeze kuri 84.8% bafite amazi meza, naho naho abafite ubwiherero ari 83.4%.”

Buri muturage utuye mu mujyi biteganywa ko abona nibura litiro 80 ku munsi, uwo mu cyaro we akabona nibura litiro 20 ku munsi.

Abadepite bagaragaje impungenge kuri uru rugendo, ko hari benshi bafite amavomo ntibagire amazi kandi bakabarwa mu bayafite.

Depite Edouard Bamporiki yatanze urugero ahitwa mu Busanza mu Mujyi wa Kigali, ahaciwe impombo z’amazi n’abubaka umuhanda.

Ati “Uwo muhanda wagombaga kurangira muri Nzeli umwaka ushize watumye hakatwa amatiyo yabazaniraga amazi nayo yazaga rimwe mu cyumweru. Kuva icyo gihe bavoma ikiziba kiri hagati ya Kabeza na Busanza. Iyo umuntu asanze huzuye abantu ntabwo yahita atekereza ko ari i Kigali cyangwa mu Rwanda.”

Depite Mporanyi Theobald nawe yashimangiye ko hanozwa inyigo zo gukwirakwiza amazi, kuko hari aho usanga imigezi ariko nta mazi baheruka.

Ati ‘‘Mu kwezi kwa Gatatu ubwo twajyaga gusura intara y’u Burengerazuba mu Murenge wa Gishyita, wasangaga muri metero 500 hari ivomo, ariko tubajije ngo muheruka amazi ryari, bati duheruka bayataha, nyuma y’iminsi itatu yarabuze.’’

Depite Mporanyi Theobald nawe yashimangiye ko hanozwa inyigo zo gukwirakwiza amazi

Depite Nkusi Juvenal yavuze ko hakorwa imirimo myinshi mu kugeza amazi ku baturage, ariko hakeneye kurebwa niba imibare igaragazwa y’abantu bafite amazi koko ari ukuri.

Ati ‘‘Iyo tugenda mu muhanda ahari amavomo, umubare w’amajerekani ahari ni cyo gipimo cyerekana ko amazi ahari koko. Urasanga umurongo w’amajerekani, abantu barahakoze akabuga ko kuganiriraho kubera ko amazi ari make.”

“Tuzavuga imibare, tuzavuga ibyo twakoze, ariko biriya nibitagabanuka ntekereza ko kugira ngo umuntu azumvishe Abanyarwanda ko amazi ahari, bizaba ari mu mibare ariko ntabwo ari ukuri kuko abajya kuvoma harimo abana, abagore, n’ibi bikorwa turi kuzana ni ibishaka igisubizo ku bibazo bihari.’’

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yijeje ko hashyirwa ingufu mu kongera amazi mu gihugu, ku buryo no mu burasirazuba bw’igihugu ikibazo cy’amazi make kizaba “amateka”.

Ati ‘‘Amavomo agomba kujyamo amazi akazaboneka ubuziraherezo ku bayakeneye, tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo bikorwe neza no guhana abashobora kuba bakora inyigo mbi.”

Imibare yerekana icyuho cy’amazi mu gihugu

Inyigo yakozwe na Minisiteri y’Umutungo Kamere (Minirena) mu 2015, igaragaraza ko u Rwanda rufite amazi agera kuri metero kibe miliyari 6,826 ku mwaka aho buri umuturage afite nibura metero kibe 670 ku mwaka.

Ugereranyije n’igipimo mpuzamahanga kigaragaza ko umuturage yakagombye kuba afite nibura metero kibe 1,000 ku mwaka, “bigaragara ko u Rwanda ruri mu Bihugu bifite ikibazo cy’amazi.”

Ingano y’amazi meza akenewe mu Mijyi mu 2016 ni metero kibe 257,436 ku munsi, ariko inganda u Rwanda rufite ubu zigabura mu mijyi no mu byaro zifite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 141,250 ku munsi.

Umujyi wa Kigali ufite umwihariko ku ibura ry’amazi kandi ariwo utuwe cyane ukagira n’inganda ziyakenera.

Minisitiri w’Intebe yakomeje agira ati “Mu Mujyi wa Kigali, inganda z’amazi dufite zifite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 90,000 ku munsi, mu gihe hakenewe nibura metero kibe 120,000 ku munsi; umwaka utaha wa 2017 zizaba zifite ubushobozi bwa metero kibe 145,000 ku munsi. Mu mwaka wa 2020 zizaba zifite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 175,000 ku munsi,”

Inyigo yakozwe na Minirena muri 2015 yerekanye ko ingano y’amazi nk’umutungo kamere mu gihugu, ari metero kibe miliyari 6,826 ku mwaka. Kuri aya mazi, akoreshwa ni make. Urugero ni uko akoreshwa mu ngo angana na 1% naho akoreshwa mu buhinzi akaba angana na 2%.

Hari imishinga y’amazi ihanzwe amaso

Minisitiri Murekezi yavuze ko nko mu 2020 inganda z’amazi zizaba zishobora guhaza imijyi yose yo mu Rwanda zitanga metero kibe 300,340 ku munsi mu gihe mu 2030 zizaba zitanga metero kibe 428 618, binyuze mu nganda nshya zitunganya amazi n’izizagurwa.

Mu mujyi wa Kigali hari nk’Uruganda rwa Nzove II ruzagurwa ruve kuri metero kibe 25,000 ku munsi rugere kuri metero kibe 40,000 z’amazi ku munsi; hubakwe uruganda rushya rwa Nzove I rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 40,000 z’amazi ku munsi.

Hari kandi Uruganda ruzubakwa Kanzenze ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 40,000 z’amazi ku munsi ariko ruzubakwa hagati ya 2018-2020;

Mu Ntara y’u Burasirazuba ikunze kwibasirwa n’ibura ry’amazi, hazubakwa uruganda rutunganya amazi meza rwa Kanyonyomba ruzajya rutanga amazi angana na metero kibe 5,000, hubakwe n’umuyoboro w’amazi ungana n’ibirometero 48 mu Karere ka Bugesera uzava i Gashora ujya mu gace k’inganda ka Bugesera n’i Gako.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille
Inteko rusange y'abagize Inteko Ishinga Amategeko bari bateranye ngo bagezweho ibijyanye n'amazi mu gihugu
Minisiteri zirebwa n'iki kibazo zari zihari

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved