Ibi babisabwe ubwo batangiraga uruzinduko rw’iminsi itatu bari kugirira mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kabiri, basura Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ndetse no kureba imikorere yayo.
Depite Kalisa Evariste yabajije uruhare rw’Inteko y’Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ku mugabane w’i Burayi mu guta muri yombi abasize bakoze Jenoside.
Mu gusubiza iki kibazo uwari uhagarariye itsinda ry’aba badepite, Iratxe Garacia Perez yavuze ko hakiri ikibazo kuri guverinoma zigicumbikiye abasize bakoze amahano muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 zidashaka kubarekura ariko ko bagiye kubibumvisha binyuze mu biganiro.
Yagize "Twe nk’Inteko dukora ubuvugizi bwo guta muri yombi abakekwa ariko icyemezo gifatwa n’ibihugu by’ibinyamuryango."
Ku munsi wa mbere w’ibi biganiro kandi aba badepite bahuye na Komisiyo ya Politiki n’iterambere ry’uburinganire mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basobanurirwa iterambere ry’uburinganire mu gihugu ndetse n’uruhare rw’umugore.
Aba badepite bazasoza uruzinduko rwabo tariki ya 23 Nzeri 2016.







TANGA IGITEKEREZO