00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite batoye itegeko rigenga Akarere, umubare w’abagize Njyanama uragabanywa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, ku wa Gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021, watoye itegeko rigenga Akarere ririmo impinduka aho abagize Inama Njyanama yako bagomba kugabanuka bakaba 17.

Ubusanzwe wasangaga Akarere gafite abajyanama 38 na 39 cyangwa bakaba hejuru ya 20 bitewe n’imirenge ikagize. Itegeko rishya rigena ko uyu mubare ugabanywa.

Usibye kuba umubare wagabanutse kandi harifuzwa ko abagize njyanama bajya baba ari abantu bafite ubumenyi butandukanye ku buryo bazajya babasha guha akarere ibitekerezo bigafasha mu iterambere.

Aba bajyanama bazajya batorwamo umunani rusange bazajya batorerwa ku rwego rw’akarere. Abazajya baba bagize njyanama y’akarere 30% bagomba kuba ari abagore.

Muri bo kandi hazajya habamo Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere, Umuhuzabikowa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere ndetse na Perezida w’Abikorera mu Karere.

Hagaragajwe ko icyatumye uyu mushinga utegurwa harimo ingingo z’itegeko ryihariye rigenga Umujyi wa Kigali zari zisanzwe mu itegeko zakuwemo hasigara ibirebana n’imitunganyirize n’imikorere by’Akarere n’inzego z’imitegekere zikagize.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye RBA ko iri tegeko rizafasha mu miyoborere y’akarere cyane cyane kuri njyanama, no mu iterambere abaturage bifuza.

Abagize Njyanama z’uturere ni bamwe mu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uturere kuko bafasha abayobozi mu kugena imiyoborere ikwiye.

Abadepite batoye itegeko rigenga Akarere, umubare w’abagize Inama Njyanama uragabanywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .