Kwamamaza

Abadepite basubitse guhata ibibazo abayobozi b’ibigo byasesaguye umutungo wa Leta

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 09:05' na Rabbi Malo Umucunguzi


Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Gukurikirana Ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta, PAC, yasubitse gahunda yo kumvira mu ruhame ibisobanuro by’inzego za leta ku mikoreshereze y’Umutungo w’igihugu, ku bibazo byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta 2014/2015.

Iki gikorwa byari biteganyijwe ko gitangira muri Kamena, ariko biza guhurirana n’uko badepite bagombaga gusesengura Inyandiko ya Gahunda y’Ingengo y’Imari y’Igihe giciriritse (Budget Framework Paper).

Gahunda nyinshi zakurikiwe n’ikiruhuko abadepite barimo, ku buryo byitezwe ko itariki nshya izagenwa ubwo igihembwe gisanzwe kizaba gitangiye.

Umuyobozi wa PAC, Nkusi Juvenal yabwiye The New Times ko uku gutinda kwatewe n’impamvu zitandukanye zirimo inama zikomeye u Rwanda rwakiriye mu minsi ishize.

Ati “Twemeje ko ibyo bikorwa tubyigiza muri Nzeli ku itariki tutaremeranyaho kuko no mu gihe cy’akaruhuko, abadepite bazagira gahunda zo gusura abaturage,”

Nkusi yavuze ko kwigiza inyuma ibikorwa byo gusesengura iyi raporo bitazabangamira izindi gahunda zijyana nayo zirimo kuyikorera imyanzuro igashyikirizwa inzego bireba zigakurikirana abasesaguye umutungo wa Leta.

Ibigaragazwa na raporo

Iyo raporo ya 2014/2015 yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko muri Gicurasi, yerekana ko mu nzego 157 za leta zagenzuwe, 78 zonyine zubahirije amabwiriza y’umugenzuzi w’imari ya Leta, 22 zigirwa inama na ho 57 zigaragaraho imikorere mibi.

Mu nzego 157 zagenzuwe 50% zubahirije amabwiriza, mu gihe umwaka wabanje mu nzego 131 izubahirije amabwiriza zikagira raporo ntamakemwa zari 36%.

PAC yaherukaga kwandikira inzego zose za Leta zagaragaweho ibibazo, izisaba ibisobanuro mu buryo bw’inyandiko ku ikoreshwa ry’imari ya leta, mbere y’uko hatangira kumvwa ibisobanuro mu ruhame.

Mu gihe gusesengura izo raporo bizaba bitangiye, abadepite bazafatanya gushakisha irengero rya miliyari 12.7 z’amafaranga y’u Rwanda zaburiwe impapuro zisobanura imikoreshereje yazo, miliyari 3.8 zitagira impapuro zuzuye zizisobanura n’impamvu miliyari 1.7 zakoreshejwe mu buryo budakwiye.

Harimo kandi imishinga ya leta itaragiye irangizwa ku gihe, ahanini bigaturuka ku micungire mibi y’amasezerano.

Umwaka wabanje imishinga 77 ifite agaciro ka miliyari 126 ntiyarangirijwe igihe, naho iyi raporo nshya ikerekana ko imishinga 70 ifite agaciro ka miliyari 32 yadindiye cyangwa igasigwa na ba rwiyemezamirimo itarangiye, muri yo 12 ya miliyari enye ikaba yarasizwe itarangiye.

Ivuga kandi ko miliyari 18.9 zasesaguwe n’inzego za leta, ikagaragaza amakosa 20 akwiye kwitabwaho bidasanzwe kugira ngo Guverinoma yongere imikorere y’inzego zayo.

Ibigo nka Kaminuza y’u Rwanda, imishinga minini irimo iya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, One Laptop Per Child n’iyindi bikomeje kugira isura mbi muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.

Mu mpera za 2014 Ubushinjacyaha bukuru bwakoze iperereza ku nzego 80 za Leta zakoresheje nabi imari, ibibazo 35 bijyanwa mu nkiko birarangira mu gihe ibindi bikiri gukurikiranwa.

Umuyobozi wa PAC, Depite Nkusi Juvenal

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved