Abadepite basabye leta kuziba icyuho cya miliyari 137 Frw zigaragara mu mishinga imwe yihutirwa

Yanditswe na Habimana James
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko basabye leta kuvanaho icyuho cya miliyari 137 Frw kigaragara mu mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020.

Abadepite bavuze ko bimwe mu bikorwa bikenewemo ayo mafaranga byihutitwa.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari mu Nteko Ishinga Amategeko, bagaragazaga bumwe mu busesenguzi ku mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020 hamwe n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari y’igihe giciriritse cy’imyaka itatu 2019/2020- 2021/2022.

Abadepite bavuze ko leta igomba gukomeza gushaka ahashobora kuvanwa amafaranga kugira ngo imwe mu mishinga iri mu ngengo y’imari ya 2019-2020 izakorwe.

Umuyobozi w’iyi Komisiyo, Omar Munyaneza, yavuze ko imwe mu mishinga yihutirwa irimo ijyanye n’uburezi, mu buzima, mu buhinzi, amazi, mu isuku n’isukura.

Yavuze ko hari ikigomba gukorwa hagashakwa inkunga kuri aha hakigaragara icyuho, kandi aho bishoboka hagashyirwamo imbaraga zidasanzwe.

Munyaneza yabwiye abadepite bagenzi be ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nayo yemeye kureba ahakigaragara icyuho, kandi yizeye ko iki kibazo kizakemuka aho bishoboka.

Munyaneza yavuze ko Minisitiri w’Imari na we ubwe yijeje ko bazasubira inyuma bakongera kuyisuzuma hagamijwe kureba ahakiri icyuho.

Yasobanuye ko nubwo ahazava ayo mafaranga hatarasobanurwa ariko ko hashobora kuzabaho impinduka mu gutoranya bimwe mu bikorwa byihutirwa, muri iyi mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari.

Yagize ati “Minisitiri yijeje ko hamwe mu hakiri iki cyuho koko hakenewe kwitabwaho kandi yijeje inteko ko bizitabwaho cyane.”

Imwe mu mishinga yihutirwa kandi ikeneye amafaranga, harimo imishinga 47 y’amazi nko kuvugurura imiyoboro hirya no hino mu gihugu, kubaka amacumbi y’abarimu, kubaka inzu mu karere ka Bugesera z’abaturage bavanwe i Rweru, kubaka ikimoteri mu Karere ka Kicukiro n’ibindi, nk’uko The New Times yabitangaje.

Kugeza ubu ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ngo rihagaze kuri 84%, abadepite bavuze ko bafite icyizere ko mu mpera z’ukwezi gutaha ubwo hazaba hasozwa ingengo y’imari bizaba bigeze kuri 90%.

Basabye leta gukomeza gushyira imbaraga mu gucunga neza imishinga ya leta hagamijwe kugabanya ko ikomeza gukererezwa cyangwa rimwe na rimwe igahagarikwa burundu.

Leta irateganya kongera ingengo y’imari ho miliyari 290 z’amafaranga y’u Rwanda, intego ari ukugera kuri miliyari ibihumbi 2.8 mu ngengo y’imari ya 2019-2020.

Abadepite basabye leta kuziba icyuho cya miliyari 137 Frw zigaragara mu mishinga imwe yihutirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza