Abadepite basabye ko hashyirwaho ikigo cyita ku bana bafite ubumuga bwihariye

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 13 Gashyantare 2017 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Abagize Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye guverinoma gushyiraho ikigo cyihariye cyita ku bana bafite ubumuga mu rwego rwo gufasha ababyeyi badafite ubushobozi bwo kubitaho no gutuma babasha kubona uburezi bukwiye.

Iki gitekerezo cyatanzwe mu cyumweru gishize n’ Abadepite bagize Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya Jenoside nyuma y’aho bazengurutse igihugu kuva muri Nzeri-Ugushyingo 2016 bareba uko iki kibazo giteye.

Depite Byabarumwanzi François uyoboye iyi komisiyo yavuze ko ababyeyi benshi bahura n’imbogamizi zo kubasha guha ubufasha abana babo, mu gihe abandi bahitamo kubarekera mu rugo igihe batagize amahirwe yo kubona imiryango nterankunga ibafasha kubona uburezi n’amafunguro.

Ati “Ubona umwana w’imyaka 10 udashobora kuvuga, kugenda cyangwa kumva ndetse ababyeyi ukabona babuze icyo bakora. Dukeneye ikigo cyihariye cyita kuri bariya bana, guverinoma ikwiye gusuzuma iki kibazo yitonze, ikagishakira umuti.”

Abadepite bagaragaje ko Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) ariyo ikwiye gushyiraho uburyo bwo gukurikirana ikibazo cy’abana bafite ubumuga no gusuzuma niba koko leta yashyiraho ikigo cyayo cyihariye cyo kubitaho.

Byabarumwanzi ati “Leta niyo yonyine ifite ubushobozi bwo gushyiraho iki kigo ndetse igashyiramo abakozi bagicunga. Turabyumva gushyiraho kigo nk’iki ni umushinga uhenze ariko n’igitekerezo guverinoma yasuzumana ubwitonzi.”

Depite Mukama Abbas nawe yemeranyije n’ibyavuzwe na Byabarumwanzi ndetse avuga ko nk’Inteko Ishinga Amategeko yakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga nk’uko bigenda ku mishinga yose ifitiye abaturage akamaro.

Mu kiganiro na The New Times, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Alvera Mukabaramba, yavuze ko batazi neza umubare w’abana bose bakeneye kwitabwaho by’umwihariko ariko ko bari mu mpande zose z’igihugu.

Nubwo Mukabaramba yemera ko hari abana bakeneye kwitabwaho by’umwihariko kandi ko guverinoma izasuzuma icyifuzo cy’abadepite, yavuze ko byagorana kuba leta yacunga yonyine ikigo nka kiriya hatabayeho ubufatanye n’imiryango yigenga isanzwe ifite ubunararibonye mu kubitaho.

Yakomeje avuga ko leta isanzwe itera inkunga imiryango yita kubana bafite ubumuga ndetse bagahabwa ibindi bakenera birimo kwivuza ku buntu no guhabwa inka zibakamirwa. Gahunda ihari ni ugukomeza gushora imari mu burezi bw’abafite ubumuga no kongerara ubushobozi ibigo by’amashuri n’abarimu.

Ikibazo cy’imibereho y’abana bafite ubumuga bwihariye cyagarutsweho ubwo abadepite basuzumaga uburyo leta yashyize mu bikorwa inama yagiriwe ku bijyanye no gukemura ibibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza