Abadepite basabye Guverinoma kwirukana bamwe mu bayobozi bacunze nabi umutungo wa Leta

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 19 Nyakanga 2018 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC), yasabye ko abakozi n’abayobozi bamwe bagiye bagaragarwaho imicungire mibi y’umutungo bakurikiranwa, bamwe bakirukanwa ku kazi kabo.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 18 Nyakanga 2018, PAC yagejeje ku Nteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ibyavuye mu isuzuma rya raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari 2016/2017 warangiye ku wa 30/06/2017.

Perezida wa PAC, Nkusi Juvénal, yatangaje ko muri uriya hagenzuwe inzego zigenerwa ingengo y’imari 139, zikaba zarakoresheje amafaranga angana na 86.4% by’ingengo y’imari yose y’umwaka warangiye tariki ya 30 Kamena 2017 yanganaga na miliyari 1954.2 Frw.

Muri ibyo bigo, raporo igaragaza ko Inama z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta zashyizwe mu bikorwa ku kigereranyo cya 48% ugereranyije na 50 % mu mwaka wari wabanje, bivuze ko habayeho gusubira inyuma ku kigereranyo cya 2 %.

PAC yagaragaje ko hakiri ibibazo mu micungire y’umutungo wa leta biyitera igihombo no kudindiza ibikorwa by’iterambere biba byateganyijwe, guhendesha leta mu mishinga, inyigo mbi n’ibindi.

Visi Perezida wa PAC, Karenzi Théoneste, yabwiye Inteko rusange ko mu mushinga w’imyanzuro batanga harimo gusaba Guverinoma guhagarika abakozi bagaragaweho imicungire mibi y’umutungo wa leta.

Yagize ati “Iyo umaze imyaka itatu yikurikiranya urwego rubona ya raporo yitwa agahomamunwa, ukanashyira mu bikorwa imyanzuro y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku kigereranyo kiri hasi ya 60% ku myaka itatu yikurikiranya, uwo muyobozi ushinzwe ingengo y’imari mu kigo, turatanga umushinga w’umwanzuro ko akwiye guhagarikwa ku kazi”.

Yakomeje avuga ko undi usabirwa guhagarikwa mu kazi ari uwagize urahare mu guhendesha leta, gutuma imirimo idindira, itabwa na ba rwiyemezamirimo itarangiye cyangwa ikorwa nabi, kugura ibikoresho bidakenewe no kubaka ibikorwaremezo bikamara igihe kugeza igihe bitabyazwa umusaruro.

Perezida wa PAC, Nkusi yavuze ko mu bigo bikomeje kugaragaza intege nke mu gushyira mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, hagaragaramo cyane cyane ibigo bya Leta, byaba ibikora imirimo y’ubucuruzi n’ibikora imirimo itari iy’ubucuruzi.

Ubwo PAC yasuzumaga ibikubiye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta 2016/2017, bimwe mu bigo byananiwe gusobanura imikoreshereze y’umutungo wa Leta. Urugero ni ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), cyananiwe gusobanura icyo miliyoni 406 zahawe Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri zakoreshejwe.

Abadepite kandi bagarutse ku gihombo cyatewe n’uruganda rwa Gishoma rwashowemo miliyari zisaga 40 z’amanyarwanda, ariko nyuma y’amezi ane rutangiye gukora rugahagarara bitewe no kuba nyiramugengeri rwakoreshaka yarabaye nke ndetse hakaba nta n’amazi ahagije yari ahari. Ibi byose bikaba byari byagaragajwe mbere yo kurwubaka.

Hagaragajwe kandi n’ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bashinja bimwe mu bigo bya Leta kutubahiriza amasezerano baba bagiranye bigatuma imishinga idindira. Muri tumwe mu turere kandi hagiye hagaragara imicungire mibi y’umutungo wa Leta, nk’aho hari imifuka ya sima igera kuri 203 yangirikiye mu biro by’Umurenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi.

Depite Nkusi uyobora PAC (hagati) na Visi Perezida wa PAC Karenzi basabiye abayobozi bacunze nabi umutungo wa Leta kwirukanwa
Abadepite basabye Guverinoma kwirukana bamwe mu bayobozi bacunze nabi umutungo wa Leta mu 2016/2017

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza