00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite ba EU bagaragaje inzego nshya z’iterambere bifuza gufatanyamo n’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ugushyingo 2021 saa 05:14
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille na ba Visi Perezida, Edda Mukabagwiza na Sheikh Musa Fazil Harerimana kuri uyu wa Kane bakiriye itsinda ry’abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi riyobowe na Depite Norbert Neuser.

Impande zombi zaganiriye ku mubano mwiza uri hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Rwanda.

Mukabalisa yashimye umubano uri hagati y’impande zombi mu nzego zirimo uburezi, ubuzima, imiyoborere, imibereho myiza y’abaturage, byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.

Norbert Neuser na we yashimye umubano mwiza umaze igihe hagati ya EU n’u Rwanda, avuga ko ari nayo ntego y’uruzinduko rwe ngo barebe izindi nzego ubu bufatanye bwakomerezamo.

Ati “Intego nyamukuru y’uruzinduko rwacu ni ukureba iterambere ry’u Rwanda no kurebera hamwe ibindi twafatanyamo nk’uburezi, ubuhinzi, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi bibazo bigenda biza.”

EU isanzwe ifasha u Rwanda mu nzego zirimo iterambere ry’urubyiruko, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi n’ibindi.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, yashimye umubano usanzwe hagati ya EU n'u Rwanda
Impande zombi ziyemeje gukomeza gufatanya mu nzego zitandukanye z'iterambere
Ubufatanye bw'ibihugu byombi bugiye kwagurirwa mu zindi nzego nk'ubuhinzi, uburezi, imihindagurikire y'ibihe n'ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .