Kwamamaza

Abadepite b’u Buyapani basanze inkunga y’igihugu cyabo ikoreshwa neza biyemeza ko itazahagarara

Yanditswe kuya 22-08-2014 saa 09:51' na Emma-Marie Umurerwa


Abadepite bo mu Buyapani ubwo basuraga ishuri rya Tumba College of Technology (TCT) bishimiye intambwe iri shuri rimaze gutera n’uruhare rwaryo mu iterambere ry’abaturage barituriye.
Ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga riherereye mu karere ka Rulindo, tariki ya 21 Kanama 2014 ubwo ryasurwaga n’itsinda ry’Abadepite baturutse mu Buyapani, baherekejwe na Kazuya Ogawa Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, bishimira uburyo inkunga igihugu cyabo gitanga ikoreshwa.
Umwe muri aba badepite, Asahiko Mihara (...)

Abadepite bo mu Buyapani ubwo basuraga ishuri rya Tumba College of Technology (TCT) bishimiye intambwe iri shuri rimaze gutera n’uruhare rwaryo mu iterambere ry’abaturage barituriye.

Ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga riherereye mu karere ka Rulindo, tariki ya 21 Kanama 2014 ubwo ryasurwaga n’itsinda ry’Abadepite baturutse mu Buyapani, baherekejwe na Kazuya Ogawa Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, bishimira uburyo inkunga igihugu cyabo gitanga ikoreshwa.

Umwe muri aba badepite, Asahiko Mihara yavuze ko TCT igeze ku rwego rushimishije, ati “Barakora cyane! Ishuri rimaze kugera ku rwego rushimishije. Inkunga tubaha ikoreshwa neza.”

Itsinda ry'abadepite bavuye mu Buyapani

Ambasaderi Kazuya Ogawa yavuze ko igihugu cye kizakomeza gutanga inkunga mu burezi ati “Icyo duteganya gukora n’ugufasha mu kongera amashuri yigisha ibijyanye n’ubumenyingiro mu ikoranabuhanga, kandi tugafasha abarangije kwiga guhanga imirimo. Tuzakomeza gutanga inkunga mu burezi.”

Umuyobozi wa TCT, Eng Gatabazi Pascal yavuze ko iri shuri kuva ryatangira mu 2007, riterwa inkunga na Leta y’u Buyapani, ati “Uyu ni umwe mishinga batera inkunga ukora neza, ku buryo iyo baje mu Rwanda n’iyo baba baje mu zindi gahunda bategura uruzinduko rwo kuza hano. Twabamurikiye ibyo dukora, ariko tubereka n’ibyo twifuza gukora ejo hazaza.”

Gatabazi akomeza avuga aba bashyitsi bishimiye icyo iki kigo kimaze kumarira abanyarwanda bahize ndetse n’abaturage bagituriye.

Yagize ati “Iki kigo gifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu cyacu. Tumaze kwigisha abana barenga ibihumbi bibiri, ushyizemo n’abakora amasomo y’igihe kigufi. Kandi dufite intumbero yo kucyagura kugira ngo kibe kinini. TCT yazanye iterambere muri aka gace, ku bufatanye n’Akarere ka Rulindo tumaze guhugura abaturage 600 mu bijyanye n’ikoranabuhanga nta mafaranga y’ishuri tubaciye.”

Eng Gatabazi yakomeje avuga ko Abayapani babatera inkunga y’ibikoresho, hamwe n’impuguke zifite ubumenyi buhagije zigisha abanyeshuri zikanahugura abarimu.

Umuyobozi wa TCT Eng Gatabazi (hagati) y'abandi bayobozi
Eng Gatabazi (urambuye ukuboko) aberekana uburyo biteguye kwagura ikigo
Bimwe mu bikoresho abanyeshuri bigiraho
Basuye ibyumba abanyeshuri bigiramo

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 16 July 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved