00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruzi bo mu Majyepfo bijeje kongera imbaraga mu gusora neza nyuma yo guhembwa na RRA

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 Ugushyingo 2021 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Abacuruzi bo mu Ntara y’Amajyepfo bahawe ishimwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kubera kuba indashyikirwa mu kwishyura neza imisoro bahize gukomeza kuba ba nyambere mu kuyitanga.

Ibi babigarutseho nyuma yo guhabwa ishimwe na RRA kubera ko bitwaye neza ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu kwishyura imisoro mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.

Intara y’Amajyepfo yinjije mu isanduku ya Leta miliyari 44.5 Frw mu gihe yari yahawe intego yo kwinjiza miliyari 43.3 Frw bivuze ko intego yagezweho ku kigero cya 102.9% kuko harenzeho miliyari 1.3 Frw.

Abacuruzi bahembwe bari mu byiciro bitandukanye kuko hari abato batari bafata EBM ariko bari kugenda bitwara neza mu gutanga umusoro ku nyungu. Muri icyo cyiciro mu Ntara y’Amajyepfo hazatangwa imashini za EBM hafi 800, ariko abazihawe ni barindwi bahagarariye abandi.

Hahembwe kandi abasora barindwi bahize abandi barangajwe imbere na sosiyete itunganya ingufu z’umuriro ukomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara, rwinjije miliyari 2.6 Frw.

Uwari uyihagarariye muri iki gikorwa, Amit Sawant, yabwiye IGIHE ko ari umwanya bamazeho imyaka itatu yikurikiranya kandi ko bazakomeza gushyiramo imbaraga kuko basobanukiwe n’ibyiza by’imisoro.

Yagize ati “Tuzi neza impamvu yo gusora, aya mafaranga ni yo yubakwamo ibikorwaremezo nk’imihanda n’ibindi bigirira akamaro abaturage. Uburyo dukoramo nta kabuza tugomba kwishyura umusoro kandi uyu mwanya tuwumazeho imyaka itatu ndetse twizeye ko n’ubutaha ariko bizagenda.”

Umuyobozi wa Sodetraco, icuruza ibinyobwa bya Bralirwa mu Karere ka Nyamagabe, yabaye iya Kabiri ku rwego rw’intara kuko yatanze umusoro ungana na 126.418.000 Frw, Uwimana Célestin, yavuze ko abikesha kwitanga no kuzirikana akamaro k’umusoro.

Ati “Ishimwe duhawe turaryishimiye mu by’ukuri, urwego rwaduhisemo rwabonye ko twakoze neza. Intego dufite ntabwo ziri kure y’icyo twahembewe zijyanye no gutanga imisoro neza kuko imisoro ni inkingi y’ingenzi yo kubaka iguhugu. Iyo urebye iterambere ry’igihugu ubona ko ahanini riva ku misoro n’amahoro, izo ni ishingano zacu rero nk’abikorera gukomeza gutanga imisoro neza kugira ngo dukomeze twiyubakire igihugu.”

Janiya Investment, uruganda rukora imyenda narwo rwashimiwe kuko rwinjije miliyoni 126 Frw mu isanduku ya Leta; Rwanda Charlity Eye Hospital, yatanze umusoro ungana na miliyoni 80 Frw uturutse ku bihembo by’abakozi; Mata Tea campany, uruganda rw’icyayi rwo muri Nyaruguru rwatanze miliyoni 67 Frw naho Eglise Adventist Central du Rwanda mu Karere ka Huye yishyura miliyoni 67 Frw zivuye ku mishahara y’abakozi.

Hari kandi Nyanza Alpha supply Food Campany, uruganda rutunganya umuceri rwinjije mu isanduku ya Leta miliyoni 32 Frw na Gafunzo Agro Processing Center yo mu Karere ka Ruhango yinjije miliyoni 22 frw.

Muri iki gikorwa hashimiwe Indashyikirwa mu Ntara mu bakoresheje ikoranabuhanga rya EBM mu gutanga no kwaka inyemezabwishyu, harimo umuguzi watse inyemezabwishyu ya EBM, Mukarutesi Joyeuse n’umucuruzi watanze fagitire ari we Lumina Kabgayi Ltd yo mu Karere ka Muhanga.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko gushimira abasora bibaha imbaraga zo kurushaho gusora uko bikwiye.

Ati “Uyu ni umwanya mwiza turushaho kuzirikana akamaro k’umusoro mu iterambere ry’igihugu cyacu no gushishikariza Abanyarwanda kwiteza imbere. Ibyo bigaha umwanya abasora mu kugira uruhare mu guteza imbere igihugu. Ndashimira abasora bose babaye indashyikirwa muri uyu mwaka mu gutanga imisoro.”

Yakomeje ashimangira ko bakwiye gukomeza uwo muhate ndetse ko n’ahagaragaye intege nke mu gutanga imisoro biteguye kongera imbaraga cyane cyane mu misoro yeguriwe turere, guca magendu n’ibindi.

Gushimira abasora bizakomereza mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ugushyingo 2021 bikazasozwa n’ibirori bizabera i Kigali mu Intare Arena tariki ya 19 Ugushyingo 2021.

Rwanda Charity Eye Hospital, Ibitaro by'Amaso bikorera mu Karere ka Kamonyi byashimiwe nk'indashyikirwa mu kwishyura neza umusoro
Shapoorji Pallonji and Company Private itunganya umuriro ukomoka kuri nyiramugengeri ni yo yahize abandi mu Ntara y'Amajyepfo kuko rwasoze miliyari 2,6 Frw
Uhagarariye Alpha Food Processing yahawe ishimwe kuko yabaye indashyikirwa muri Nyanza
Umuyobozi wa SODITRACO SARL, Uwimana Célestin, ashyikirizwa ishimwe na Guverineri Kayitesi Alice
Uruganda rw'Icyayi rwa Mata Tea Company mu Karere ka Nyaruguru narwo rwashimiwe
Eglise Adventiste Centrale Rwanda Association ni yo yahawe igihembo kuko yahise abandi mu kwishyura neza imisoro mu Karere ka Huye
Gafunzo Agro Processing Center ni yo yahize abandi muri Ruhango mu kwishyura neza imisoro
Habayeho gusasa inzobe abacuruzi bagaragaza imbogamizi bagihura nazo zimwe zishakirwa igisubizo ibindi bihabwa umurongo
Abitabiriye uyu munsi bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .