Abacuruzi b’ibinyamisogwe mu ruhuri rw’ibibazo birimo n’umusaruro udahagije

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 1 Ukwakira 2016 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bakora ubucuruzi bw’ibinyamisogwe baturutse hirya no hino mu gihugu bagaragaje ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo birimo umusaruro udahagije, kudahererekanya amakuru ajyanye n’ibiciro ndetse n’ubuhunikiro butujuje ibisabwa.

Ibi aba bacuruzi babigaragaje ku itariki ya 29 Nzeri 2016, mu nama igamije kurebera hamwe imbogamizi n’ibibazo bafite kugira ngo bishakirwe umuti.Yateguwe n’inama ya Afurika y’Uburasirazuba ishinzwe guteza imbere ibiribwa(Eastern Africa Grain Council, EAGC).

Abacuruzi baturutse hirya no hino mu gihugu bagaragaje ko biriya bibazo bikomeje gutuma ubucuruzi bw’ibinyamisogwe mu Rwanda budatera imbere ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere.

Aba bacuruzi kandi banagaragaje ko mu bucuruzi bwabo bwa buri munsi bakunze guhura n’ikibibazo cy’abamamyi baba bishakira inyungu z’igihe gito.

Jean de Dieu Kambogo, ushinzwe imari muri Trial Services Company Ltd igurisha ubwoko butandukanye bw’ibinyamisogwe yavuze ko hari benshi binjira muri ubu bucuruzi iyo babona ibiciro byamanutse ariko ugasanga badafite ahantu bakorera hazwi.

Ati” Umusaruro w’ibinyamisogwe n’ingenzi ku bantu bose, haba ku kijyanye n’ibiribwa ndetse no gukora ubucuruzi. Twe twamaze kwinjira muri ubu bucuruzi dukeneye kunoza imikorere y’uru rwego dukoresha uburyo bugezweho mu gutegura no guhunika.”

Kambogo yakomeje avuga ko kugira ngo uru rwego rutera imbere bisaba imbaraga z’abantu batandukanye ndetse abahinzi bakongererwa ubushobozi binyuze mu makoperative.

Umuyobozi ushinzwe abacuruzi muri EAGC, Augustin Mutijima yavuze ko ibibazo byose bagaragararijwe n’abacuruzi b’ibinyamisogwe bagiye kugerageza gufatanyiriza hamwe ku bishakira umuti mu rwego rwo kubafasha kugera k’urwego rw’abakora kimwe n’ibyabo muri EAC.

Ati” Twashyizeho urubuga rugaragaza ibiciro by’ibinyamisogwe, ibyoherezwa hanze ndetse n’ahandi biri mu karere kose. Binyuze kuri uru rubuga abacuruzi bazajya babasha kumenya uko bagera ku isoko neza ndetse banasangire ibitekerezo byatuma uru rwego rutera imbere.”

Yakomeje avuga ko nka EAGC biyemeje kuzamura ubucuruzi bw’ibinyamisogwe bagendeye mu murongo wa leta n’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Mu bindi bibazo byagaragajwe harimo kugorwa no kubona inguzanyo aho EAGC yabemeyereye ko igiye kuganira na banki zitandukanye kugira ngo barebe ko bajya boroherezwa.

Bamwe mu bacuruzi bitabiriye iyi nama

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza