Abacuruzi b’Abanyarwanda biteze kungukira byinshi muri Rwanda Day (Video)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 24 Nzeri 2016 saa 10:03
Yasuwe : XX
0

Abacuruzi batandukanye bo mu Rwanda bafashe rutemikirere berekeza i San Francisco ahahurira imbaga y’Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’isi, muri Rwanda Day kuri uyu wa Gatandatu.

Aba bacuruzi bashimangira ko bazungukiramo byinshi birimo gushyigikira umuco gakondo ndetse no kurushaho kwiyubakira ubushobozi binyuze mu guhuriza hamwe ibitekerezo.

Rwanda Day ihuriramo abanyarwanda n’abanyamahanga baturutse imihanda yose aho baganira ku iterambere rirambye ry’Igihugu bikajyana no kugaragariza amahanga ibyiza by’umuco Nyarwanda.

Rwanda Day ya 2016 yahawe izina ryihariye ‘Rwanda Cultural Day’ mu rwego rwo kwita ku muco Nyarwanda no kuwukundisha abatawuzi ifite insanganyamatsiko igira iti “Agaciro: Umurage wo kwiyubaha’.

Icyo Abanyarwanda biteze kungukira muri Rwanda Day ibera i San Francisco


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza