Abacuruza ibikomoka kuri Peteroli bunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye mu Rwibutso rwa Kigali

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 14 Mata 2018 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Abagize Ihuriro ry’Abacuruza Ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda (ASIMPER) bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Uyu muhango witabiriwe n’abasaga 200 babarizwa mu bigo bigera kuri 14 wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka, wabaye kuri uyu wa 13 Mata 2018. Batambagijwe mu bice bigize Urwibutso rwa Kigali birimo n’inzu y’amateka, basobanurirwa uko u Rwanda rwari rumeze kuva mu kinyejana cya 11, uko ubutegetsi bwasimburanye n’ukuntu amacakubiri yigishijwe kugeza mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abacuruza Ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda (ASIMPER), Mutaganda Eric, unahagarariye Station Merez, yavuze ko ibyabaye bidateze gusubira, asaba buri wese kubigiramo uruhare.

Yagize ati “Igikorwa cyo gusura urwibutso nk’abagize Ihuriro ry’Abacuruza ibikomoka kuri Peteroli ni ubwa mbere tugikoze. Ibigo byose bifite abakozi hafi 2000, abo bose dukorana tugomba no kubigisha ko nta Munyarwanda uruta undi, tukabigisha ububi bw’amacakubiri n’ivangura kandi ndahamya ntashidikanya ko ibyabaye bidateze kongera kuba.’’

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu turere dutandukanye twa Kigali harimo Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Umuyobozi Mukuru wa Engen mu Rwanda, Sarah Doukoure, yavuze ko abatuye Isi bose bakwiye guhanira ko Jenoside itazagira ahandi iba.

Yagize ati “Dufite inshingano zitari izo gukora ubucuruzi gusa, ahubwo n’izo gufasha umuryango Nyarwanda wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi kwiyubaka. Uyu munsi twaje kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka bagenzi bacu twakoranaga twabuze bakoraga muri Total ubu yahindutse Engen.”

Sarah yakomeje avuga ko Ikigo cya Engen ahagarariye cyagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bamwe mu bahoze ari abakozi bayo bishwe ndetse abandi bagasigara ari imfubyi.

ASIMPER yatanze inkunga ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, yifuza ko yazakoreshwa mu gusobanurira urubyiruko amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Abacuruza ibikomoka kuri Peteroli bakoze urugendo rwo kwibuka mbere yo gusura Urwibutso rwa Kigali
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abacuruza Ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda, Mutaganda Eric, n'abandi bagera kuri 200 basuye Urwibutso rwa Kigali
Basobanuriwe amateka y'uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa
Basobanuriwe uko umugambi wa Jenoside wacuzwe by'igihe kirekire
Abacuruza ibikomoka kuri Peteroli bunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'inzirakarengane za Jenoside zisaga ibihumbi 250
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abacuruza Ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda (ASIMPER), Mutaganda Eric, yanditse ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi
Abagize Ihuriro ry’Abacuruza Ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda (ASIMPER) batanze sheke ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu gusobanurira urubyiruko amateka u Rwanda rwanyuzemo
Umuyobozi Mukuru wa Engen mu Rwanda, Sarah Doukoure, yavuze ko abatuye Isi bose bakwiye guhanira ko Jenoside itazagira ahandi iba
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abacuruza Ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda, Mutaganda Eric, yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigisha amateka igihugu cyanyuzemo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza