00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacururiza mu isoko rya Ngororero babangamiwe no gufungirwa umuriro mu buryo budasobanutse

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 27 Kanama 2021 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Abakorera ubucuruzi mu isoko rya Ngororero baravuga ko babangamiwe no kuba hashize umwaka bafungiwe umuriro w’amashyanyarazi, bikomotse ku bujura bw’ibikoresho by’umuriro bwabereye muri iri isoko.

Umwaka urashize iri soko rikoreramo abasaga 300 ribayemo ubujura bw’ibikoresho by’umuriro w’amashanyarazi, bwakozwe n’abantu bataramenyekana.

Ubwo bujura bukimara kuba byatumye abareberera iri soko bakuramo insinga z’amashyanyarazi, abarikoreramo basigara mu icuraburindi kandi nabo batazi uko ubwo bujura bwakozwe.

Bamwe mu bacuruzi baganiriye na Radio1, bayibwiye ko babangamiwe no kuba nta muriro bafite kuko bituma baba mu icuraburindi ndetse abacuruza ibiribwa bagahomba kuko frigo zidakora.

Umucuruzi w’inyama yagize ati “Tugera nka saa Kumi n’ebyiri tukabura aho tuzishyira tukazicyura, tukajya kuzibika mu rugo, kuko nta muriro tuba dufite ngo dushyire muri frigo zigapfa.”

Abandi bacuruzi bavuga ko babangamiwe no kutagira amatara bituma bacururiza mu mwijima ndetse batabona naho bacomeka telefoni zabo.

Umwe ati “Biratubangamiye, hari ubwo umukiliya ashobora kuza gucomeka telefoni twamubwira ko nta muriro dufite agasubira inyuma akigendera.”

Undi ati “Hari ubwo imvura igwa bwagoroba bikazana umwijima, saa Kumi n’Ebyiri nta muntu waza kugurira aha.”

Aba bacuruzi bose baravuga ko batakabaye bazizwa ubujura batagizemo uruhare kandi iri soko rifite abaricungira umutekano bakabaye babibazwa, barasaba ko umuriro wagarurwa bikaborohereza ubucuruzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, yavuze ko bitarenze uyu mwaka umuriro uzaba wasubijwemo ariko abacuruzi bakwiye kugira uruhare mu kuwurinda.

Yagize ati “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari turongera tuwugarure na REG irabidufasha, twarabiganiriye umuriro usubiremo. Uruhare rw’abacuruzi turarukeneye.”

Kuba ubujura bwarakozwe mu isoko bagakuraho umuriro wose byateje bamwe mu bacuruzi igihombo gikomeye.

Umujyi wa Ngororero ari na wo wubatsemo isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .