Kwamamaza

Abacungagereza basezerewe mu cyubahiro barasaba gushyirirwaho urwego rubahuza

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 17:36' na Ntakirutimana Deus


Abahoze ari abacungagereza 24 basezerewe mu cyubahiro ku mirimo yabo basabye gushyirirwaho urwego rubahuza, bazacishamo ibyifuzo n’ibitekerezo byabo hagamijwe gukomeza gukorera igihugu.

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni abaheruka kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri yabaye tariki ya 10 Kanama 2016.

Abacungagereza bari abofisiye bakuru n’abato babisabye mu muhango wo kubasezerera ku mugaragaro wabereye ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ku wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2016.

SP Rusa Gahima, uhagarariye abagiye muri icyo kiruhuko yavuze ko bishimira uburyo leta yazirikanye akazi bakoreye igihugu ikaba ibasezereye mu cyubahiro.

Yagize ati “Tugiye mu kiruhuko ariko ntabwo tunaniwe, tuzakomeza gukorera igihugu, kandi nuko tuzitwara ntawe bizatera ipfunwe.”

Yakomeje asaba ko bashyirirwaho urwego rw’inkeragutabara nk’uko byakorewe abahoze mu ngabo z’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yagize ati “Bagenzi banjye mpagarariye bantumye ngo mbabwire ko bashyiriweho urwego rw’Inkeragutabara (Correction Service Reserve Force), ntisigane n’izindi mbaraga z’abahurijwemo mu bahoze mu ngabo z’igihugu byadufasha.”

Yasabye kandi ko bakoroherezwa ibijyanye no guhabwa imperekeza bagenerwa n’amategeko, ibijyanye na pansiyo, ndetse ko bahabwa n’umushahara w’ukwezi basezerewemo hagati.

Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Rwigamba George yashimye umusanzu abo bahoze ari abacungagereza batanze, bagafasha igihugu kugorora imfungwa n’abagororwa kuva mu 1996 nyuma y’imyaka ibiri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ibaye.

Yagize ati “ Igihugu kirabashimira ubwitange n’umurava mwagize mwubaka RCS n’igihugu muri rusange kikaba kigeze ku rwego rushimishije. Imbaraga mwatanze, ntabwo zarangiriye hano, inama n’ubuhanga byanyu tuzahora tubikeneye igihe cyose.”

CGP Rwigamba yavuze ko bazakomeza kubakira ku bunararibonye bwahanzwe n’ubuyobozi bw’igihugu bufatanyije n’abo bahoze ari abacungagereza bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ku bijyanye n’icyifuzo cyabo cyo guhurizwa mu cyiciro cy’inkeragutabara za RCS, Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hillary, yavuze ko uyu mushinga bawugejeje muri Minisiteri y’Ubutabera ndetse ukaba uri kuganirwaho.

Ni ubwa mbere abofisiye bakuru n’abato basezerewe muri RCS. Baje bakurikira abahoze ari abacungagereza bo ku rwego rwo hasi 71 basezerewe tariki ya 11 Nyakanga 2016. Muri uyu mwaka abacungagezera bamaze gusezererwa ni 95.

Abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru
Bahabwa ibyemezo by'ishimwe
Abahoze ari abacungagereza bungurana ibitekerezo
Abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru mu ifoto rusange n'abayobozi ba RCS

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved