Kwamamaza

Icyuho cyari mu mategeko cyatumaga hatangwa ibihano bitangana gishobora kuvanwaho

Yanditswe kuya 21-08-2016 saa 16:19' na Philbert Hagengimana


Nyuma y’aho ingingo zimwe mu mategeko ahana zivanywemo izindi zikavugururwa, ntawe uzongera kubona uburenganzira bwo gutanga igihano ntarengwa gito n’ikinini, cyane ko hari ababyitwazaga bakarenganya abaregwa bitewe n’amarangamutima.

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko mu Rwanda, Evode Uwizeyimana, asobanura ko hari amakosa yajyaga aba mu gutanga ibihano. Mu gukuraho aka karengane, amategeko ari kuvugururwa.

Uwizeyimana atanga urugero rw’uko hari ibihano byatangwaga ku buryo butanoze cyangwa butajyanye n’icyaha cyakozwe.

Ati “Wajyaga kureba ugasanga mu gitabo cy’amategeko ahana baravuga ngo umuntu wakoze icyaha (runaka) azahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku icumi n’ihazabu iyi n’iyi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Nko mu ngingo ya 78 mu gitabo cy’amategeko ahana kiri mu ivugururwa, iteganya uburyo ibihano bigabanywa iyo hari impamvu nyoroshyacyaha. Urugero, igihano cyo gufungwa burundu gisimbuzwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 10. Igihano cy’igifungo kuva ku myaka 10 kugeza ku myaka 25, gishobora kugabanywa kugera ku gihano cy’igifungo cy’imyaka itanu. Igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitageze ku myaka 10 , gishobora kugabanywa kugera ku gifungo cy’umwaka umwe. Naho igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka itanu, gishobora kugabanywa kugera ku gifungo cy’amezi abiri. Igihano cy’igifungo kiri munsi y’amezi atandatu gishobora gusubikwa.

Ku bijyanye n’igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitageze ku myaka 10, gishobora kugabanywa kugera ku gifungo cy’umwaka umwe, ibi bisobanuye ko umucamanza afashe abantu babiri baregwa ibintu bibiri banabikoze mu buryo bumwe, akavuga ngo nabonye impamvu nyoroshyacyaha; ashobora gufata umwe akamuha umwaka umwe undi akamuha icyenda kandi akaba yubahirije amategeko.

Mu kuvugurura, kuri iki cyaha gihanishwa hagati y’imyaka itanu n’icumi, bivuze ko umucamanza atazongera kwemererwa kujya munsi y’imyaka itanu kuko ariyo mike. Iritegeko risanzwe ritanga icyuho cyo kuba umucamanza yakoresha ububasha ahabwa n’amategeko uko bidakwiye cyangwa agendeye ku marangamutima.

Ati “Icyo cyuho kinini cyari kiri mu gihano cyaragabanyijwe ku buryo amategeko ahana atazongera guha rugari abacamanza, igihano gito n’ikinini byaregeranyijwe.”

Igitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda cyatangiye kuvugururwa mu Ugushyingo 2015, ubwo hagaragazwaga ko kitakijyanye n’ibyaha bikorwa muri iki gihe.

Muri iri vugurura, igitabo cya kera cyavuye ku ngingo 766 ziramanuka zigera kuri 437 nk’uko ubuyobozi bwa RLRC bubitangaza.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruvugurura igitabo cy’amategeko ahana. Icyakoreshwaga cyavuguruwe mu mwaka wa 2012, mbere yacyo hakoreshwaga amategeko yashyizweho mu mwaka wa 1977.

Evode Uwizeyimana, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ishinzwe ivugururwa ry’amategeko

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved