00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi basabwe kwikuramo ko kuganiriza abana iby’ubuzima bw’imyororokere ari ibishitani

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Ababyeyi basabwe gutinyuka bakajya baganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bakivanamo imyumvire y’uko kubibaganiriza ari ugushira isoni cyangwa ibishitani.

Byatangajwe ubwo umuryango utari uwa Leta, Save Generations Organization ku bufatanye na Kvinna Till Kvinna, bahaga amahugurwa ababyeyi 40 bahagarariye abandi bo mu Turere twa Gasabo na Kamonyi mu rwego rwo kongerera abangavu n’ingimbi ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, bibafasha gufata ibyemezo bikwiye ku buzima bwabo.

Aya mahugurwa y’ababyeyi yari agamije kubaka ubushobozi bwabo binyuze mu kubaha ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, uburenganzira bw’umwana n’imirerere idahutaza (positive parenting).

Ibi bizabafasha kumenya uburyo bwo kuganiriza abangavu n’ingimbi, binafasha mu kugabanya umubare w’abangavu baterwa inda n’abanduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ahanini biturutse ku kutamenya cyangwa kugira amakuru y’ibihuha bahawe ku buzima bw’imyororokere.

Umuyobozi Mukuru wa Save Generations Organization, Yvette Nyinawumuntu, yavuze ko hari ingero nyinshi zagiye zigaragara, aho abana baterwa inda biturutse ku makuru y’ibihuha bahawe na bagenzi babo, kubera ko akenshi mu muryango baba bataganirijwe ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Yagize ati “Hari aho byagiye bigaragara ko abana bahabwa amakuru y’ibihuha aho umwana bamubwira bati ‘imihindagurukire iri kuba ku mubiri wawe, ukoze imibonano mpuzabitsina yakubera igisubizo’, rimwe na rimwe bikamuviramo ingaruka zishingiye ku kubeshywa. Zimwe mu ngaruka zirimo inda z’imburagihe, indwara zifatira mu myanya ndangagitsina, kuba yashaka igihe kitageze, guta ishuri n’ibindi.”

Nyinawumuntu yavuze ko kimwe mu buryo bwakwifashishwa mu kugabanya inda ziterwa abangavu, ari ukuganirizwa ku buzima bw’imyororokere hakiri kare kandi ababyeyi bakabigiramo uruhare.

Ati “Nubwo n’umwana akwiriye kubigiramo uruhare ariko nanone umuryango cyane cyane ababyeyi bagira uruhare runini mu gufasha umwana kuva mu rujijo no gusobanukirwa binyuze mu kugira amakuru y’ukuri. Ku bw’ibyo ababyeyi tubafata nk’abafatanyabikorwa b’ibanze. Twemera ko nta muntu wa mbere urusha umubyeyi gukunda umwana we, nta n’uwakwifuriza ibyiza umwana nk’umubyeyi we. Turifuza kwirinda ibibazo bishingiye ku kutamenya mu bana bacu, biturutse ku kuba bataraganirijwe n’ababyeyi.”

Mukashyaka Clarisse, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yashishikarije ababyeyi kugira uruhare mu burere bw’abana babo by’umwihariko ku buzima bw’imyororokere, abasaba kuba umusemburo w’impinduka nziza, banageza ubumenyi bahawe ku bandi babyeyi.

Ati “Ababyeyi muri hano mufite abana, turifuza ko muba umusemburo aho mutuye. Mufite abaturanyi, mufite inshuti z’umuryango, mufite abana bari ku mashuri, aya makuru mukuye aha mugende muyasangize abandi.”

Mukashyaka yavuze ko ari byiza kuba amakuru y’ibanze umwana yayavana ku babyeyi aho kuyavana ku bandi bantu bo hanze.

Ati “Buriya ugira amahirwe agira umwana umubaza aho kugira ngo ajye kubishaka hirya ahabwe ibitari byo. Hari abagenda bakifatira amakuru bakuye hirya no hino bakuye mu bana bagenzi babo, ugasanga ntabwo ariyo akabageza ku kaga ko gutwara inda zitateguwe no kwandura indwara zifata mu myanya ndangagitsina.”

Muragijimana Claudette wo mu murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, yishimiye amahugurwa yahawe ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, yizeza ko agiye kuyifashisha ahugura bagenzi be.

Ati “Hakenewe ko ababyeyi tugira ubumenyi ngo dufashe abana bacu ku bigendanye n’ubuzima bw’imyororokere. Ababyeyi bafite amakuru ariko baterwa ipfunwe no kubivuga, bagira ipfunwe ryo kuvuga ku bigendanye n’ubuzima bw’imyororokere kubera ko akenshi bagenda muri wa muco wa kera, ngo ntabwo nabwira umwana ibi byaba ari ukumarura.”

Yakomeje agira ati “Twabonye ko kuganiriza umwana ari kumutegura mu buzima bw’ejo hazaza heza, ni ukumugira Umunyarwanda cyangwa Umunyarwandakazi mwiza w’ejo hazaza, ni we dutegerejeho umubyeyi mwiza w’ejo hazaza.”

Uwiragiye Nathan wigisha kuri GS Gasogi mu Karere ka Gasabo, yavuze ko ababyeyi bakunze kwitwaza kubura umwanya, bakirengagiza inshingano bafite zirimo gusobanurira abana babo iby’ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Twakuze ibintu byo kuvuga ku myororokere ari ibintu bigoye, aya mahugurwa rero byadukanguye ku buryo dushobora gufasha n’abandi. Kenshi dukunze kwitwaza kubura umwanya ariko nyine niyo ngaruka y’ibyo tugenda tubona y’abangavu baterwa inda zitateganyije cyangwa ingimbi zigatera inda bakiri bato.”

Save Generations Organization yijeje ko izakomeza gutanga umusanzu wayo mu guhugura ababyeyi n’abana n’abandi bose bireba ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Umuyobozi Mukuru wa Save Generations Organization, Yvette Nyinawumuntu yavuze ko kuganiriza abana ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ari ingenzi cyane mu guhashya inda ziterwa abangavu
Ababyeyi basabwe kujya bashyira imbaraga mu kuganiriza abana babo iby'ubuzima bw'imyororokere
Ababyeyi batashye biyemeje kongera ibiganiro bagirana n'abana babo ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere
Clarisse Mukashyaka yashishikarije ababyeyi kugira uruhare mu burere bw'abana babo by’umwihariko ku buzima bw'imyororokere
Dr Anicet Nzabonimpa asobanurira ababyeyi iby'ingenzi bakwiriye kumenya ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere
Dr Nzabonimpa ni umwe mu bahuguye
Clarisse Mukashyaka, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru wa Save Generations Organization, Yvette Nyinawumuntu
Abahuguwe ni ababyeyi bo muri Kamonyi na Gasabo
Muragijimana Claudette wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi , yishimiye amahugurwa yahawe ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, yizeza ko agiye kuyifashisha ahugura bagenzi be
Uwiragiye Nathan wigisha kuri GS Gasogi mu Karere ka Gasabo, yavuze ko ababyeyi bakunze kwitwaza kubura umwanya, bakirengagiza inshingano bafite zirimo gusobanurira abana babo iby’ubuzima bw’imyororokere
Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .