00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi basabwe kugira uruhare mu kurinda abana ibyago bahurira na byo kuri internet

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Isi igeze mu igihe ikoranabuhanga ari ryo riri ku isonga mu buzima bwa buri munsi aho ibyo umuntu akeneye byinshi abisanga kuri internet kandi baba abato n’abakuru barayikenera.

Kuri ubu abana bakoresha ikoranabuhanga cyane bari mu kwiga, ibintu byatijwe umurindi na Covid-19, aho abanyeshuri basabwa kwigira mu ngo mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Nubwo bagira inyungu mu gukoresha internet hari ibyago bikomeye umwana uyikoresha ashobora guhura na byo, birimo nko guhura n’abamushuka bakamushora mu ngeso mbi, abamusebya nko gushyira hanze amafoto ye yambaye ubusa n’ibindi bibi.

Mu kiganiro cyaciye kuri Televiziyo y’u Rwanda, kivuga ku kurinda ihohoterwa rikorerwa abana kuri internet, abacyitabiriye bagaragaje ko ababyeyi ari bo bakwiye gufata iya mbere mu kurinda abana guhura n’ibi byago.

Umukozi mu Kigo Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwanda, RISA, Nsanga Sylvie, yasabye ababyeyi kwiyungura ubumenyu ku bijyanye na internet kugira ngo babashe kurinda abana babo.

Ati “Ababyeyi bakwiye kwiyungura ubumenyi ku bijyanye na murandasi, nibamara kwiyongera ubumenyi bakwiye kuganiriza abana babo. Abagomba gufata iya mbere ni ababyeyi bakereka abana babo ko iki kibazo gihari.”
“Ababyeyi kandi bakoreshe ububasha bwabo nk’ababyeyi, kuko ni bo bagura iryo koranabuhanga, bakwiye no gufata inshingano zo kurinda. Buri koranabuhanga ryose rije riba rifite aho umubyeyi arindira buri icyo uguze, ukwiye kurinda kugira ngo buri kintu umwana agiye gukora umuhe uruhushya.”

Yakomeje avuga ko kubera kudakurikirana uburyo abana bakoresha internet bituma abana bayikoresha cyane bikaba byabaviramo no kurangara mu ishuri.

Yagize ati “Ntidukwiye kureka abana ngo bajye mu byumba bonyine bari ku ikoranabuhanga, kubera ko umwana murangiza kurya ku mugoroba akavuga ko agiye kuryama akajya gukomeza gukoresha telefoni.”

“Ikoranabuhanga si ryo riri gutuma batsindwa mu ishuri ahubwo uburyo barikoresha, kuko umwana ijoro ryose ntiyasinziriye, nagera ku ishuri araba arangaye asinzira.”

Umukozi wo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCD), Robert N. Ford yavuze ko abana benshi usanga bakora ibyaha kuri murandasi batabizi aha ari ho ababyeyi bakwiye kubera maso.

Ati “Hari abana benshi bakora ibyaha batabizi azi ko kwinjira ku mbuga nkoranyambaga agomba gukora ibyo ashaka, umubyeyi n’umwana bakwiye kumenya ko hari imbibi batarenga.”

“Usanga ababyeyi bagera mu rugo agafata telefoni ngo muyihe umwana mbone akanya ko kuruhuka, kandi atayishyizemo uburyo bwo kuyirinda kandi umwana afite ubwenge bwo kuyikoresha uko ashatse. Ibyo byose ugasanga ababyeyi ntabwo babyitayeho.”

Yakomeje asaba abana na bo kugira amakenga igihe bari gukoresha murandasi ndetse bakaba barangwa n’indangagaciro z’umwana w’Umunyarwanda.

Ati “Abana bakwiye kurangwa n’indangagaciro z’umwana w’Umunyarwanda, hari ibyo ngomba gukora n’ibyo ntakora, ibyo ni byo tugira ngo umwana yubakireho.”

“Umwana w’Umunyarwanda akwiye kuvuga ngo hari ibyo ntakora, niba ufunguye urubuga rwa Tiktok umuntu akaza akubwira ngo ndagukunda usa neza, mubaze ngo ‘unzi ute’, ukaba wamenya ko akuzi kugira ngo wirinde.”

Ku ruhande rw’ Umuyobozi wungirije ushinzwe kurinda ibyaha bikorerwa kuri murandasi muri RIB, Akilimari Shema, na we yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana kugira ngo n’uwahuye n’ikibazo abe yafashwa igihe bibaye ngombwa.

Ati “Turasaba ababyeyi cyane ngo mube hafi y’abana mubakurikirane kuko twe ntabwo tuzamenya amakuru atavuye mu bana cyangwa mu babyeyi, ndetse n’abaturanyi babonye umwana ahohoterwa kuri murandasi yabikurikirana.”

Gukoresha ikoranabuhanga bifiye umwana akamaro kenshi ariko iyo arikoresheje nabi bishobora kumwangiza ndetse n’ejo hazaza he hakangirika. Ababyeyi n’abandi bafite aho bahurira n’abana bafite umukoro wo kubarinda abagizi ba nabi bakorera kuri internet.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .