Ababyeyi barasabwa kuba maso mu guhashya ubusambanyi bukorerwa abana b’abahungu

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 Gashyantare 2021 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Mu muryango urimo abana b’abahungu n’abakobwa usanga hitabwa cyane ku gukebura no kurinda icyahungabanya abakobwa, nyamara kuri ubu n’abahungu bakwiye kwitabwaho kuko hari kuko byamaze kugaragara ko hari n’abashobora kubonona.

Muri iyi minsi hirya no hino mu Rwanda hagenda hagaragara amakuru y’abana b’abahungu basambanywa, aho basambanywa n’abagabo cyangwa abagore n’abakobwa bakuze.

Urugero ni nko mu Karere ka Gasabo aho mu mwaka ushize hari umusore wiyemereye ko yasambanyije abana 17 b’abahungu. Si aho gusa kuko ku wa 7 Gashyantare 2021 hamenyekanye amugabo wo mu karere ka Rwamagana ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abahungu 20.

Ibi birego ndetse n’ibindi bigenda bishyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, byemeza ko nubwo bitamenyerewe ariko ubusambanyi bukorerwa abana b’abahungu buriho.

Nyamara nubwo buriho usanga hari ababyeyi batarabimenya ngo bafate ingamba zo kurinda abana b’abahungu. Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE bayibwiye ko ubu busambanyi batari babumenyereye.

Umubyeyi w’abana batatu b’abahungu, Umufite Assoumpta yavuze ko ibyo gusambanya abana yumvaga bitamuhangayikishije cyane kuko we nta bakobwa yabyaye.

Yagize ati “Njyewe ibi byo gusambanya abana b’abahungu sinumvaga ko bibaho, nkanjye mfite abahungu gusa numvaga ntahangayitse ko hari icyababaho ahubwo ngasabira abafite abakobwa.”

Iyi myumvire kandi ayihuje na Rutagengwa Pascal, ufite abana b’abahungu n’abakobwa ariko uhora ahangayikishijwe n’abakobwa be yumva abahungu ntacyabahungabanya.

Ati “Mfite uburyo ndinda abakobwa banjye kuko hari abagabo bataye umutwe hano hanze bashaka kubasambanya no kubatera inda, gusa abahungu sinabitagaho cyane kuko natekerezaga ko ntawabasambanya, nabarindaga kuba bajya mu biyobyabwenge gusa.”

Ku ruhande rw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko ababyeyi bakwiye kuba maso ku bana bose bitewe n’uko ubusambanyi bukorerwa abana bose buriho.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, yavuze ko imyumvire abantu bafite ko hasambanywa abana b’abakobwa gusa atari yo.

Ati “N’abana b’abahungu barasambanywa ndetse n’itegeko ryarabiteganyije kuko iyo bavuze umwana ntabwo baba bavuze umwana w’umukobwa gusa baba babavuze bose, rero no gusambanya umwana w’umuhungu muri iyi minsi turi kugenda tubibona ariko abibasiwe cyane ni abakobwa nibo bafite imibare iri hejuru cyane, ariko n’abahungu bari gusambanywa ikintu rwose kigomba gucika.”

Yakomeje asobanura uburyo abana b’abahungu basambanywa, anasaba ababyeyi kuba maso mu guhashya ubusambanyi buri gukorerwa abana b’ahungu.

“Uburyo babasambanya buratandukanye kuko usanga abana b’abahungu babasambanya mu kibuno ugasanga nabyo biratera ingaruka. Wowe wa mubyeyi we wumva ubu butumwa, ntiwiyumvishe ko ari umwana w’umukobwa gusa usambanywa n’aba bahungu barasambanywa.”

“Abana bose ni kimwe nta mwana ugomba gusambanywa ari umuhungu ari n’umukobwa, rero n’umubyeyi yiyumvishe ko n’umwana w’umuhungu ashobora gusambanywa.”

Mu bigaragara ubusambanyi bukorerwa abana bose ariko abana b’abakobwa nibo bari hejuru mu mibare kurenza abahungu. Raporo ya komisiyo y’Imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena y’u Rwanda yagejejwe ku Nteko rusange ya Sena mu mwaka ushize, yagaragaje ko mu 2019-2020 hasambanyijwe abana ibihumbi 4 265, abahungu bakaba bari 111.

Ababyeyi barasabwa kuba maso mu guhashya ubusambanyi bukorerwa abana b’abahungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .