Ababyeyi baracyafitiye ingingimira gahunda ya Mudasobwa ku mwana

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 14 Nzeri 2016 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Mu gihe u Rwanda rukomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga, kuri ubu abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barakangurirwa gutunga mudasobwa, ariko ababyeyi babo bakavuga ko bakibangamiwe n’ubushobozi buke.

Ku ikubitiro abiga muri kaminuza ni bo babanje guhabwa mudasobwa z’uruganda rwa Positivo BGH zikorerwa mu Rwanda, ariko ubu hatahiwe abiga mu mashuri yisumbuye.

Mudasobwa z’uruganda rwa Positivo BGH zikorerwa mu Rwanda zicuruzwa n’ikigo cya Africa Smart Investment Distribution (ASID), zikaba zitangwa ku ideni abazihawe cyane abanyeshuri bakazazishyura buhoro buhoro.

Kugeza ubu ASID ivuga ko mudasobwa imwe mu zigomba guhabwa abiga mu mashuri yisumbuye igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri na cumi n’icyenda (219,000Frw) ku babasha kuyishyurira rimwe, naho amafaranga akagenda azamuka bitewe n’uburyo umuntu ahitamo kwishyura.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko iyi gahunda ari nziza ariko ko ishobora kuzabangamirwa n’ubukene bwa bamwe muri bo. Bavuga ko amafaranga iyi mudasobwa igura ari menshi ugereranyije n’ubushobozi bwabo cyane ko hari n’abafite abana barenze umwe kandi bose bazakenera mudasobwa.

ASID ivuga kandi ko hari kunozwa uburyo ababyeyi bajya bizigamira amafaranga 500 buri munsi kuri Mobile money kugira ngo babashe kwishyurira abana mudasobwa.

Uburyo amasezerano y’ubugure asinywamo ntibuvugwaho rumwe

Bamwe mu babyeyi bemeza ko babona abana babo babazaniye impapuro z’amasezerano y’ubugure hamwe na ASID bakazisinya batarasobanukirwa neza ibikubiye muri ayo masezerano.

Clement Iduhaye Ndagije, ushinzwe kumenyekanisha no gukwirakwiza gahunda za ASID ahakana ibivugwa n’aba babyeyi agira ati “Dusura ibigo akenshi haba habaye inama y’ababyeyi tukabasobanurira. Amasezerano tuba tuyafite akenshi duhita tuyabaha bakayasinya. Ku ikubitiro umubyeyi yishyura amafaranga 15000, umwana tugahita tumuha mudasobwa ubundi akazajya yishyura buri kwezi bitewe n’uburyo bwo kwishyura yahisemo”.

ASID ivuga ko umubyeyi uzananirwa kwishyura iyi mudasobwa azayakwa kandi ntasubizwe amafaranga amaze kwishyura.

Smart Africa ivuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu myaka itanu abanyafurika 75% badafite akazi bazaba barabitewe no kutamenya gukoresha ikoranabuhanga, ikaba ari yo mpamvu u Rwanda rwahisemo gutangira guhangana n’icyo kibazo hakiri kare.

Mudasobwa zigera ku bihumbi bine ni zo zimaze gutangwa mu bigo by’amashuri yisumbuye bigera kuri 25 byo mu mujyi wa Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza