Kwamamaza

Ababereyemo umwenda leta bashobora kujya bakora imirimo nsimburabwishyu

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 08:58' na Philbert Hagengimana


Abantu babereyemo umwenda Leta ariko ugasanga nta bwishyu bafite, bagiye kujya bahabwa akazi, bakore imirimo nsimbura bwishyu aho guhembwa umushahara wabo ufatirwe na leta nk’inyishyu.

Ibi bizatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe itegeko ribigena rizaba rimaze gutorwa rikemezwa.

Hari abantu Leta y’u Rwanda itsinda mu manza z’inshinjabyaha ugasanga bishyuzwa amafaranga runaka ariko mu by’ukuri nta bwishyu bafite, hari n’abo usanga ubwishyu bugomba guturuka mu mutungo w’urugo cyangwa undi bafatanyije n’abandi, kandi batarigeze bajya inama cyangwa ngo bafatanye gukora icyateye uwo muntu kwishyuzwa.

Abahamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo kimwe n’abandi usanga bishyuzwa na Leta, akenshi hagafatirwa imitungo yabo cyangwa hagatezwa cyamunara ibyo batunze.

Akenshi abahamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta baba bafite undi wabo bwite ushobora kuvamo ubwishyu bwose cyangwa igice cyabwo, ariko hari abandi usanga bishyuzwa ihazabu baciwe nka kimwe mu bihano ku byaha runaka, ariko nta cyo batunze cyangwa umutungo wabo ari muke kandi bawusangiye n’abandi.

Leta irengera uwishyuza

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko icy’ibanze ari ukurengera ugomba kwishyurwa. Ibi ni byo bijya biteza impaka hamwe na hamwe, cyane ko icyaha ari gatozi, bityo no kukiryozwa bikaba biba bikwiye kuba gatozi.

Mu rwego rwo kwirinda ko Leta yakomeza kuharenganira ngo habuze ubwishyu ku wo yishyuza, ndetse no kwirinda impaka zajyaga zituruka ku kuba ubwishyu bwavanywe mu mutungo uwishyuzwa asangiye n’abandi, harimo gukorwa umushinga w’Itegeko rigena imirimo nsimburabwishyu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye yasobanuye ko barimo gukorwa umushinga w’itegeko kandi bizeye ko bazarisobanurira Inteko Ishinga Amategeko ikaritora, rikaba riteganya guha akazi umuntu wishyuzwa.

Minisitiri Busingye yagize ati “Ubu turimo guteganya umushinga w’Itegeko rizatuma umuntu nk’uwo aza tukamushyira nko mu mirimo ya Leta, akajya aza wenda agakorera Minisiteri y’Ubutabera imyaka 10 agataha, cyangwa se niba hari umuhanda uri gukorwa, akajya mu bakozi agakora imyaka itanu agataha, tukabara ukwezi kwe tukavuga ngo nyuma y’imyaka itanu azaba arangije kwishyura.”

Yakomeje avuga ko uwo mushinga bizeye ko Inteko Ishinga Amategeko izawemera nibamara kuyiwusobanurira, nutangira gushyirwa mu bikorwa bikazagabanyiriza Leta umubare w’amafaranga abantu baba bayibereyemo badafite ubwishyu.

Uwo mushinga w’Itegeko rigena imirimo ku muntu udafite ubwishyu ugomba kwishyura Leta urategurwa na Minisiteri y’Ubutabera, ukazashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko, unonosorwe kugeza ubwo uzaba Itegeko, ugasohoka mu Igazeti ya Leta bityo rigatangira gukurukizwa.

Leta yishyuza amafaranga asaga miliyari y’amanyarwanda

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda yishyuza abantu 174 yatsinze mu manza, hakaba n’abandi 372 bagomba bishyuzwa amafaranga y’ihazabu n’amagarama baciwe mu manza Leta itaburanyemo, ndetse n’abandi 81 bishyuzwa n’ibigo bya Leta ariko na bo batarishyura. Hari kandi n’abandi 12 bo bamaze kwishyura igice cy’umwenda babereyemo Leta.

Abo bose, kuva kuwa 12 Kanama 2016, bahawe iminsi 15 yo kwishyura cyangwa kugaragaza ubushake n’uburyo bazishyuramo, bitaba ibyo bakaba bagomba kwishyuzwa ku ngufu z’Itegeko kuva ku Itariki ya mbere Nzeri 2016.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved