Aba mbere mu bazavamo Inama Njyanama na Nyobozi by’Umujyi wa Kigali bamenyekanye

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Kanama 2019 saa 01:50
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemeje abantu 33 bagomba gutorwamo abazajya mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali, binyuze mu matora ateganyijwe ku wa 17 Kanama 2019.

Kuri uru rutonde rwemejwe nyuma y’uko gutanga kandidatire byasojwe kuri uyu wa Gatanu, Akarere ka Gasabo gafite abantu 11 barimo abagore batanu, Kicukiro ifitemo 15 barimo abagore umunani naho Nyarugenge ifitemo abakandida barindwi barimo abagore batatu.

Mu mazina azwi mu mirimo inyuranye harimo Me. Murekatete Henriette Theophile uheruka kwiyamamariza kuba umudepite ahagarariye Umujyi wa Kigali ariko agatsindwa na Rubingisa Pudence wahoze ari umuyobozi muri kaminuza y’u Rwanda, batanze kandidatire mu Karere ka Gasabo.

Hari kandi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Umutoni Gatsinzi Nadine watanze kandidatire muri Kicukiro n’abandi batandukanye.

Ku wa 17 Kanama 2019, mbere ya saa sita hazatorwa abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali bahagarariye uturere, ni ukuvuga ko Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, buri karere kazaturukamo abajyanama babiri bagizwe n’umugabo n’umugore.

Baziyongera ku bandi batanu bazashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, maze saa cyenda batorwemo Komite nyobozi y’Umujyi wa Kigali.

Inteko itora Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali n’abagize Biro z’Inama Njyanama z’imirenge yose iri mu Mujyi wa Kigali.

Urutonde rwemejwe rw'abakandida mu nama njyanama y'Umujyi wa Kigali
Ibiro by'Umujyi wa Kigali bigiye gukorwamo amavugurura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza