Aba-DASSO batatu batawe muri yombi bashinjwa kwiba mudasobwa ku karere

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Gicurasi 2017 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Abakozi batatu b’urwego rwa DASSO mu Karere ka Muhanga bari mu maboko ya Polisi bashinjwa ubujura bw’ibikoresho by’akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yabwiye IGIHE ko abo ba DASSO bashinjwa kwiba mudasobwa batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere.

Yagize ati “Bari mu maboko ya Polisi. Ni mudasobwa z’akazi ebyiri bakuye mu biro.”

Asobanura ko izo mudasobwa zabuze mu mpera z’icyumweru cyabanjirije igishize, ariko hari hashize iminsi hakorwa iperereza.

Uwamariya yakomeje avuga ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye. Akarere ntikazi igihe izo mashini zaburiye, niba ari mu masaha y’akazi cyangwa zaribwe abakozi batashye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza