Ab’i Nyarutarama bashaka ingurane y’amafaranga bagejeje Umujyi wa Kigali mu nkiko

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 14 Nyakanga 2018 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera muri Gasabo, hazwi cyane nko muri ‘Bannyahe’, bamaze kugana inkiko nyuma yo kwanga kwemera ingurane y’inzu bahabwaga kandi bo bashaka iy’amafaranga.

Umushoramari ‘Savannah Creek Development Company’ yatangiye kubaka inzu zizimurirwamo abo baturage mu Busanza mu Karere ka Kicukiro, bakazihabwa nk’ingurane y’aho bari batuye.

Impaka ndende zavutse hagati y’ubuyobozi n’abaturage, aho bamwe batifuza ingurane y’inzu, bagashaka amafaranga, abayobozi na bo bakagira impungenge ko iy’amafaranmga ishobora gukomeza gukurura imyubakire y’akajagari.

Mu kirego cyatanzwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku wa Gatatu w’iki cyumweru, KT Press yabonye ko abo baturage betemeye ingurane y’inzu, basabye urukiko gutegeka Umujyi wa Kigali kubimura bahawe ingurane y’amafaranga aho kubimurira mu nzu ziri kubakawa.

Si ibyo gusa kuko banasabye urukiko ko ku ngurane y’amafaranga bagenerwa haziyongeraho indishyi y’akababaro ya 5% y’agaciro k’umutungo wabo, batewe no kugenerwa indishyi idakwiye; banasabye ko hazaniyongeraho indi ndishyi ya 5% kubera ubukererwe bwo kubimura. Banasabye kwishyura igihembo cy’Avoka kingana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gace abaturage bagiye kwimurwamo umushoramari ahafitiye umushinga wa miliyoni 56 $ wo kuhubaka amacumbi.

Abo baturage bagannye inkiko nyuma y’ibaruwa Umunyamategeko wabo, Me Innocent Ndihokubwayo, yandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, asaba ko yahindura icyemezo cyafashwe cyo kubimura.

Yanasabye Minisitiri Kaboneka ko yasesa umushinga kuko abaturage bemera kwimuka ariko ingurane bahabwa bakaba batazemera bose. Nibura abagera kuri 90% by’abazimurwa ntibemera guhabwa ingurane z’inzu.

Muri Mata 2018 nibwo abaturage bifuza ingurane y’inzu bakuriwe inzira ku murima mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, Meya w’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, n’abahagarariye abandi mu bazimurwa.

Nyuma y’iyo nama, Meya w’Akarere ka Gasabo kazimurwamo abaturage, Rwamurangwa Stephen, yasobanuriye IGIHE ko aba baturage bakwiye guhabwa inzu kuko izo babamo zimeze nabi.

Yagize ati “Bari mu nzu z’akajagari zinameze nabi, bagomba rero kubona izimeze neza ahantu heza, zubatse neza zifite imihanda, haca kaburimbo, hari amashuri, amavuriro […] ni umudugudu w’icyitegererezo ariko uruta iyi yindi dusanzwe tubona. Kubaha amafaranga kwaba ari ukubahemukira kuko inzu bazahabwa zifite agaciro karuta ak’umutungo babariwe.”

Ingingo ya 35 y’Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, ivuga ko indishyi ikwiye ishobora kuba amafaranga cyangwa ubundi buryo bwumvikanyweho hagati y’uwimura n’uwimurwa. Kugira ngo iyimurwa ryemerwe, indishyi ikwiye ihabwa uwimurwa igomba kurihwa mbere y’uko yimuka.

Abatuye ahazwi nka 'Bannyahe' bagejeje Umujyi wa Kigali mu nkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza