00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ab’i Kigali batangiye kugobokwa mu bihe bya Guma mu rugo (Amafoto na Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bari muri Guma mu rugo bahawe ibiribwa byo kubafasha mu gihe cy’iminsi icumi bazayimaramo.

Gahunda ya Guma mu Rugo ireba uturere tugize Umujyi wa Kigali n’utundi turimo Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Yatangiye ku wa 17 Nyakanga mu gihe biteganyijwe ko izasozwa ku wa 26 Nyakanga 2021.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Nyakanga 2021, ni bwo Leta yatangiye gufasha ababagaho kuko bakoze uwo munsi kugira ngo babone ibibatunga.

Ubwo yatangizaga gahunda yo gutanga ibiryo ku miryango y’abatishoboye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye abanyamakuru ko nta muturage ukwiye gusigara atabonye ibiryo cyane ko igihugu kibitayeho.

Yagize ati “Nta muturage wabaruwe twumva ukennye uzabura icyo kurya ariko tukanazirikana y’uko hari n’undi ushobora kuba utabazwe, bamubaze ko afite ubushobozi. Kandi ashobora kuba yitwa ko afite ubushobozi nyamara muri iki gihe kubera ko ibyamutungaga adashobora kubibona nawe akaba yakigaragaza mu rwego rw’ubuyobozi bw’ibanze na we bamushyire ku rutonde kuko nta muntu ushobora kujya gusaba ibiryo abifite.”

Yasabye abaturage bumva ko bashobora guhabwa ibiryo batifuza kudatekereza muri uwo mujyo kuko mu bihe nk’ibi ikiba gihari ari ukurengera amagara.

Ati “Burya mu bihe bikomeye ugomba kureba icyo washyira mu nda, ushobora kuba wifuza inyama, amafi, imboga cyangwa imbuto ariko mu bihe nk’ibi ibyo ngibyo ntabwo ari byo dushyiramo imbaraga kandi abaturage barabizi ko mu bihe bikomeye abantu bahera ku mpungure.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko uwo ari we wese ufite ubushake bwo gufasha bagenzi be yabikora.

Abaturage bibukijwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 kugira ngo igihe cya Guma mu rugo cyashyizweho cy’iminsi icumi kitaziyongera.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gérardine Mukeshimana, yabwiye IGIHE ko ibiryo byose biri gutangwa ari ibyatuganyirijwe mu nganda zo mu Rwanda bityo ko ari ikintu cyo kwishimira.

Yahamagariye abafite ubushobozi kurushaho guteza imbere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’u Rwanda.

Yagize ati “Ikintu cyo kwishimira n’uko ibi byose mubona ari ibyavuye mu nganda z’imbere mu gihugu kandi ni ibyo kwishimira. Abantu benshi batekereza ko inganda zacu zidafite ibintu byiza ariko bitandukanye n’ukuri. Nk’ubu nanjye sinkigura ibiryo byo hanze.”

-  Abaturage bishimiye kugira ubuyobozi bubitaho

Murekatete Antoinette uri mu bahawe ibiribwa yavuze ko bigiye kumufasha cyane ko ubuzima bwe bwa buri munsi bwari bushingiye ku kuba yaciye inshuro.
Yasabye bagenzi be barenga ku mabwiriza nkana kuyubahiriza kugira ngo batadohoka icyorezo kigakomeza kwiyongera.

Ati “Abantu bari kurenga ku mabwiriza nabagira inama yo kuguma mu rugo bakumvira kuko iki cyorezo ntabwo gitoranya, ari umukire ari umukene bose kibageraho. Abo bantu nabagira inama yo kutava mu rugo bagakurikiza inama za Leta.’’

Kaseru Babiron ufite umuryango w’abantu barindwi yavuze ko kubona igihugu cyita ku baturage bacyo bibatera ishema n’ubwo bari mu bihe bidasanzwe ariko bumva ko bafite umubyeyi mwiza.

Ati “Ubusanzwe nkora imirimo ya buri munsi yo kujya gushaka imibereho, ariko baratugobotse, turabishimye cyane kuko igihugu cyita ku baturage bacyo, bishobora bake ku Isi yose. Tukaba dushimira mu by’ukuri ingabo baduteye mu bitugu. Niba utabasha gukora ukabona umuntu uguha ubufasha ni amahirwe utasubiza inyuma.”

Ku ikubitiro hatanzwe ibiribwa ku turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali ariko mu mirenge 12 gusa, iyindi mirenge nayo izagenda ibihabwa uhereye ku wa Mbere, tariki ya 20 Nyakanga 2021.

Ibiryo biri gutangwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ni gahunda izanagera mu tundi duce tw'igihugu turi muri Guma mu rugo
Ibiryo byagezwaga mu masibo akaba ariho bitangirwa bigahabwa abaturage
Ibishyimbo nabyo biri mu mafunguro yatanzwe
Imodoko zitwara imizigo nazo zari zihari ku bwinshi kugira ngo zibigeze mu bice bitandukanye no mu tundi turere
Kaseru yavuze ko kubona igihugu cyita ku baturage bacyo ari amahirwe akomeye
Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, na we ari mu bakurikiranye iki gikorwa uko cyagenze
Murekatete ari gusinya ko yakiriye ibyo kurya
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, na we ari mu bitabiriye iki gikorwa cyo gushyikiriza abaturage batishoboye ibyo kurya
Umuceri, akawunga n'ibishyimbo ni yo mafunguro ari gutangwa
Umuyobozi w'Isibo yavuze ko batanga ibiryo bahereye ku bababaye cyane
Hatanzwe n'umuceri
Abasore b'imbaraga ni bo bapakiraga izi modoka
Babanzaga kureba ku rutonde rw'abagiye guhabwa ibiribwa
Buri muntu yahabwaga ibiribwa bihwanye n'umubare w'abantu afite
Buri muturage yasangwaga mu rugo, agahabwa ibyo kurya
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu iheruka gutangaza ko abaturage basaga ibihumbi 210 aribo bazahabwa amafunguro muri Guma mu rugo
Urubyiruko ni rwo ruri gukurikirana ibikorwa byo gusaranganya abaturage ibiribwa
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, yavuze ko ibiribwa biri gutanga byose byavuye mu nganda zo mu Rwanda

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .