00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2020/21: Ibyaha byo gukubita cyangwa gukomeretsa byiganje mu byakurikiranywe n’Ubushinjacyaha

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Ubushinjacyaha Bukuru igaragaza ko mu mwaka ushize amadosiye yakurikiranywe n’ubushinjacyaha yiyongereyeho 13.553, akagera ku 67.512 , avuye kuri 59.959 yari yarakurikiranywe mu mwaka wabanje w’ubucamanza.

Iyi raporo yamurikiwe Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeli 2021, ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2021/2022.

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko ubwiyongere bw’amadosiye bakurikiranye nk’ubushinjacyaha bwatewe n’uko ibyaha birimo gukubita cyangwa gukomeretsa ndetse n’ubujura byiyongereye cyane.

Muri rusange Ubushinjacyaha bwari bwihaye intego zirindwi zirimo iyo kuzamura ikigero rusange cyo gukora amadosiye Ubushinjacyaha bukuru bwakiriye, aho intego yari ukubikora ku kigero cya 99% ariko ntiyagerwaho kuko byakozwe ku kigero cya 97%.

Intego ya kabiri yari ukuzamura ikigero Ubushinjacyaha butsindiraho amadosiye buba bwaregeye inkiko, aho intego yari ukugera kuri 93% ariko bikaba byarakozwe ku kigero cya 90,1%.

Ibijyanye no kwihutisha ikurikiranwa ry’abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bahunze igihugu aho ubushinjacyaha bwari bwihaye intego yo gukora amadosiye 300 hakozwe amadosiye 322.

Gukora no gukurikirana amadosiye y’ibyaha by’abanyereza umutungo n’ibimunga ubukungu bw’igihugu nk’uko byari byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu 2017/2018 aha bari bihaye intego yo kubikurikirana ku kigero cya 100%, byagezweho ndetse no gukora kuri raporo ya 2018/2019, ku kigero cya 80% ariko bikaba byarakozwe kuri 85%.

Gukurikirana ibyaha by’inzaduka n’ibindi byaha byihariye bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage muri rusange, ubushinjacyaha bwari bwihaye intego yo kubikora ku kigero cya 83% ariko byakozwe kuri 83,4%.

Indi ntego ubushinjacyaha bwari bwihaye ni iyo kunoza serivisi ihabwa abasaba icyemezo kigaragaza ko bakatiwe n’inkiko, aho intego yari ukubikora hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibi bikaba byaragezweho.

Intego ya nyuma yari iyo kunoza serivisi zihabwa abahohotewe n’abatangabuhamya aho bari bihaye kubikora ku kigero cya 99%, bikaba byarakozwe ku kigero cya 99,5%.

Ibirego bikurikiranwa n’Ubushinjacyaha byariyongereye…

Muri rusange mu mwaka ushize, amadosiye ubushinjacyaha bwasabwaga gukurikirana yakomeje kwiyongera aho yageze ku 67.512 ugereranyije n’umwaka ushize hiyongereyeho amadosiye 13.553.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko mu myaka itanu ishize, ubwiyongere bw’amadosiye bukurikirana yikubye inshuro 2,6.

Ni izamuka ryabayeho ahanini bitewe n’ibyaha byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake usanga byihariye 29% by’amadosiye yose yakiriwe n’Ubushinjacyaha. Ni mu gihe ibijyanye n’ubujura bwihariye 24%.

Havugiyaremye yagaragaje ko n’ubwo hari byinshi byakozwe hari n’ibigikenewe kongerwamo imbaraga hafashwe ingamba zitandukanye kugira ngo Abanyarwanda bakomeze guhabwa ubutabera bunoze.

Yagize ati “Turimo kunoza inyandiko twakoze ikubiyemo ingingo zihana ibyaha mu mategeko atandukanye y’u Rwanda no gufasha abazikoresha kuzumva no kuzikoresha mu buryo bworoshye. Ibi bikazafasha abagenzacyaha n’abashinjacyaha kwihutisha akazi mu buryo bworoshye kandi bunoze.”

Yakomeje agira ati “Nanone tuzanoza ingamba zo guhangana n’izamuka ry’ibyaha bimwe na bimwe bikomeje gukabya. Ubushinjacyaha bukazakorana n’inzego zose bireba kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye.”

Havugiyaremye yavuze ko nk’uko biteganywa n’amategeko, bazakomeza gushyira imbaraga mu butabera bwunga, gushyiraho uburyo bworohereza abantu kwishyura ibyangijwe, gucibwa ihazabu ndetse n’inzira nshya ziteganywa n’amategeko zorohereza uwemeye icyaha imbere y’ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, ubwo hatangizwaga Umwaka w'Ubucamanza wa 2021/2022

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .